Abitabiriye inama ku ikoranabuhanga mu buhinzi bashimye uruhare rwa BDC mu guteza imbere ubuhinzi

Nyuma yo kwitabira inama mpuzamahanga y’ikoranabuhanga mu buhinzi, itsinda ry’abanyamahanga bakomeje gusura ibikorwa bitandukanye bifite aho bihuriye n’ubuhinzi.
Ubwo basura BDC y’Akarere ka Gakenke kuri uyu wa Gatanu tariki 08/11/2013 bashimye uruhare igira mu guhugura abahinzi no kubafasha kumenya amakuru ajyanye n’ubuhinzi.

Abahinzi bahuguwe na BDC batanze ubuhamya ko basobanukirwa n’ikoranabuhanga, ribafasha kumenya uko amasoko ahagaze basuye e-soko kuri mudasobwa cyangwa terefone bityo bakagurisha umusaruro wabo ku giciro cyiza.

Abanyamahanga basuye BDC y'Akarere ka Gakenke.
Abanyamahanga basuye BDC y’Akarere ka Gakenke.

Niyibizi Jean de Dieu, Perezida wa Koperative “Twihangira umuriro” yagize ati: “Iyo twicaye iwacu, dukora kuri terefone tukamenya uko ibiciro bimeze, tukamenya aho ibiciro biri hejuru hakaba ari ho twohereza umusaruro kugira ngo tubone amafaranga. Hari na porogaramu ya AMIS idufasha gukurura amakuru hirya no hino tukamenya icyo tugomba gukora nk’abahinzi.”

Ikigo cya BDC cyanabahuguye ku bijyanye no gukora imishinga, gukora igenabikorwa ry’igihe kirekire (action plan) n’icungamutungo, bibafasha kunoza ubucuruzi n’imicungire y’amakoperative y’ubuhinzi.

Abo banyamahanga bemeza ko ibyo babonye ari ubuhamya bufatika, uburyo ikoranabuhanga rigira uruhare mu kuzamura imibereho y’abahinzi, ariko ngo ni byiza no kubegereza ubumenyi buri mu majwi n’amashusho kandi mu Kinyarwanda kuko byarushaho kubafasha.

David Mutai ukomoka muri Kenya ati: “ibyo nabonye uyu munsi ni uruhare rufatika rw’ikoranabuhanga mu guteza imbere imibereho y’abahinzi baciriritse n’abandi bantu utatekereza ko byabagirira akamaro. Hari umugabo n’umugore baduhaye ubuhamya uburyo ubumenyi bahawe na BDC cyangwa RTN byabafashije kuzamura umusaruro.”

Umuyobozi w'ikigo RTN, Paul Barera asobanura ibyo BDC ifashamo abahinzi.
Umuyobozi w’ikigo RTN, Paul Barera asobanura ibyo BDC ifashamo abahinzi.

Ku rundi ruhande, Paul van Melee ukorera umushinga Access Agriculture muri Kenya, avuga ko BDC igaragaza umusaruro ushimishije ariko abantu bashaka amakuru ku buhinzi ni bake, asanga byaba byiza begerejwe na filime ziri mu Kinyarwanda zitanga amakuru ku buhinzi ngo byatanga umusaruro kurushaho.

Umubare w’abantu bagana BDC y’Akarere ka Gakenke uracyari hasi ahanini kubera kudashamadukira ikoranabuhanga no kuba abantu bajijutse ku buryo bwo gukoresha ikoranabuhanga bakiri bake; nk’uko Barera Paul, Umuyobozi wa RTN yabisobanuye.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka