Abahinzi b’umuceri ba Muhanga basuye Bugarama

Abagize Koperative z’abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Rugeramigozi ho mu Karere ka Muhanga basuye bagenzi babo bahinga umuceri mu kibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi mu rwego rwo kubigiraho uko bacunga koperative n’uburyo bayobora amazi mu mwaka.

Nyuma y’urwo rugendoshuri rwabaye tariki 14/11/2013, Mpagaritswenimana Vedaste ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Muhanga yatangaje ko bagiye kurushaho gucunga neza amakoperative yabo bityo umusaruro ukarushaho kwiyongera.

Kimwe mu bituma izi Koperative z’abahinzi b’Umuceri mu kibaya cya Bugarama zitera imbere ngo ni imicungire myiza yazo nkuko umukozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’amakoperative (RCA) yabitangaje.

Itsinda ry'abahinzi b'igishanga cya Rugeramigozi basura ahatunganyirizwa umuceri w'igishanga cya Bugarama.
Itsinda ry’abahinzi b’igishanga cya Rugeramigozi basura ahatunganyirizwa umuceri w’igishanga cya Bugarama.

Nshunguyika Emmanuel ushinzwe guhuza ibikorwa by’imishinga ya Welthungerlife (Agro Action Allemande) n’inzego z’ubuyobozi mu turere twa Muhanga , Ruhango na Huye yavuze ko uru rugendo shuri ruzabafasha kongera ubushobozi bw’inzego z’ubuyobozi n’inzego z’amakoperative n’imiryango icunga amazi mu bishanga bihingwamo umuceri ku bufatanye n’umushinga WHH.

Ibi kandi ngo bizafasha izi nzego gukurikirana ibikorwa byagezweho cyane cyane nyuma y’isozwa ry’umushinga.

Iri tsinda ryaturutse mu Karere ka Muhanga rigizwe n’abakozi bashinzwe amakoperative mu Mirenge, abashinzwe iterambere mu Tugari dufite ibikorwa mu gishanga gihingwamo umuceri cya Rugeramigozi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka