Tanzania: Imvura idasanzwe yahitanye abantu 155

Muri Tanzania, abantu basaga 200,000 n’ingo zisaga 51,000 ni zo zagizweho ingaruka n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa muri icyo gihugu, abagera ku 155 bahasiga ubuzima, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Kassim Majaliwa.

Imvura imaze kwica abantu 155 muri Tanzania, yangiza n'ibindi bintu byinshi
Imvura imaze kwica abantu 155 muri Tanzania, yangiza n’ibindi bintu byinshi

Imyuzure n’inkangu byatewe n’imvura imaze igihe igwa, byahitanye ubuzima bw’abantu bagera ku 155, bikomeretsa abandi 236 muri Tanzania nk’uko Minsitiri w’intebe yakomeje abisobanura, kandi yemeza ko imvura n’ubu igikomeje.

Minisitiri w’Intebe Kassim Majaliwa yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, ko ihinduka ry’ikirere n’umuyaga wa El Nino, ari ryo ryateye imvura ikabije irimo kugwa muri iki gihe, ikaba yateje imyuzure yasenye imihanda, ibiraro ndetse n’inzira za gariyamoshi.

Yagize ati “Imvura nyinshi ya El Nino iza ikurikiwe n’umuyaga mwinshi, imyuzure ndetse n’inkangu byabonetse mu bice bitandukanye by’igihugu, ndetse yangiza byinshi”.

Iyo mvura ikabije yibasiye Tanzania ikica abantu igasenya n’ibintu, yageze no mu bindi bihugu mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, harimo u Burundi ndetse na Kenya.

Muri Kenya kugeza ku itariki 25 Mata 2024, habarurwaga abantu 38 bamaze kwicwa n’imyuzure n’inkangu, byatewe n’imvura ikabije imaze iminsi igwa muri icyo gihugu, kandi umubare ukaba ushobora gukomeza kuzamuka, kubera ko imvura n’ubu ikirimo kugwayo, nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru Aljazeera.

Bimwe mu bice by’Umujyi wa Nairobi, biracyagaragaramo amazi menshi, abaturage bakaba basabwa gukomeza kwitwararika kubera ko iteganyagihe ry’aho muri Kenya, rigaragaza ko hakiri imvura nyinshi izagwa muri icyo gihugu mu minsi iri imbere.

Mu Burundi, na ho imvura idasanzwe yateje imyuzure yangiza byinshi ndetse ituma abagera ku 96,000 bava mu byabo barahunga, guhera mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mata 2024, nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’icyo gihugu, ndetse n’Umuryango w’Abibumbye watabarizaga u Burundi, uvuga ko bukeneye inkunga y’amafaranga mu rwego rwo gufasha imiryango yagizweho ingaruka n’imyuzure, yasenye inzu zo kubamo zisaga 19250, mu butumwa bwatanzwe n’uhagarariye uwo muryango mu Burundi, Violet Kenyana Kakyomya.

Imvura idasanzwe kandi yaguye no muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, no mu bihugu bitandukanye byo mu Kigobe cya Perse, ku itariki 16 Mata 2024, ku buryo byavugwaga ko ari imvura yari kuba yaraguye mu myaka ibiri, yaguye mu gihe cy’amasaha macyeya gusa, biteza imyuzure mu Mijyi myinshi y’aho muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, harimo n’Umujyi wa Dubai, aho ibikorwa remezo byinshi byangiritse harimo n’ibibuga by’indege.

Muri icyo gihe cy’imyuzure, ingendo z’indege zisaga 1244 zarasubitswe, izindi zigera kuri 41 zisubizwa aho zari ziturutse zidashoboye kugwa ku butaka muri Dubai, abagenzi ibihumbi bahera mu nzu, bategereje ko bikunda ngo indege zongere kugenda.

Nyuma y’iyo myuzure idasanzwe, ikinyamakuru AirJournal, ku itariki 21 Mata 2024, cyatangaje ko sosiyete z’indege zikomeye zikorera ingendo muri Dubai, ni ukuvuga Emirates na flydubai, zongeye gutangira ingendo ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Dubai, nyuma y’uko hari hashize icyumweru ingendo z’indege ziva i Dubai zijya mu bihugu bituranye na yo zihagaze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka