Umusaruro w’ibigori RDF yahinze Gabiro uratanga ikizere cyo kwihaza ku biribwa

Umusaruro w’ibigori byahinzwe n’ingabo z’u Rwanda (RDF) i Gabiro mu karere ka Nyagatare, uratanga ikizere ko igihugu gishobora gusagurira amasoko, nyuma yo guhunika mu kigega cy’Igihugu cy’ibiribwa (Food Security Reserves).

Ibyo bigori byahinzwe n’Ingabo z’u Rwanda, umutwe wa Reserve Force ku buso bwa hegitari 664 kandi imirimo yo kibihinga yatanze akazi ku baturage bagera hafi ku bihumbi bibiri. Hitezwe gusarurwa toni hafi ibihumbi bibiri by’ibigori.

Ubwo hatangizwaga imirimo yo gusarura ibyo bigori tariki 02/02/2014, Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi yavuze ko umusaruro w’ibigori abasirikare bejeje ari urugero rufatika rw’uko ubuhinzi bukorerwa muri aka gace bwabasha guteza imbere igihugu mu kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko yo hanze y’u Rwanda.

Minisitiri w'ingabo na Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi batangiza ku mugaragaro igikorwa cyo gusarura ibigori byahinzwe n'ingabo z'u Rwanda i Gabiro.
Minisitiri w’ingabo na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi batangiza ku mugaragaro igikorwa cyo gusarura ibigori byahinzwe n’ingabo z’u Rwanda i Gabiro.

Minisitiri Agnes Karibata ati “Aha hantu hafite ubushobozi bwo kugaburira igihugu kandi bigeze kure tuzabigeraho”.

Minisitiri Kalibata yavuze ko ikibazo cyo kubona amazi yo kuhira ibihingwa gikunze kugaragara mu karere ka Nyagatare nacyo Guverinoma izakibonera umuti mu gihe cya vuba kuko hateganijwe gukora imiyoboro y’amazi (irrigation) mu mirima hifashishijwe amazi y’Akagera ku buryo guhinga buhirira imyaka bizoroha, bityo umusaruro muri aka gace ukazarushaho kwiyongera.

Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, nawe wari witabiriye umuhango wo gutangira gusarura ibigori byahinzwe n’umutwe wa reserve force yasabye Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi kunganira ku mashini zizafasha gusarura ibigori abasirikare bahinze kugira ngo bisarurwe vuba imvura itaragwa ngo ibyangize.

Minisitiri w'ingabo na Minisitiri w'ubuhinzi hamwe n'abandi bayobozi bakuru muri RDF basuye ibigori byahinzwe n'umutwe w'ingabo wa Reserve Force i Gabiro.
Minisitiri w’ingabo na Minisitiri w’ubuhinzi hamwe n’abandi bayobozi bakuru muri RDF basuye ibigori byahinzwe n’umutwe w’ingabo wa Reserve Force i Gabiro.

Ndetse hari n’inkunga mu bya tekinike, nko kumisha ibigori, kutoranyamo ibyaba imbuto n’ibyajya ku isoko n’ibyahunikwa. Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yijeje ubufatanye muri ibi bikorwa ndetse yanasezeranye ko uyu musaruro w’ibigori uzagurwa ukajya mu buhunikiro bw’igihugu.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita, yasobanuye ko ingabo z’u Rwanda nyuma yo guha umutekano Abanyarwanda zifite n’inshingano yo gufatanya n’abaturage guteza imbere igihugu.

Yagize ati “U Rwanda rufite umutekano uhagije, icyo twibandaho cyane muri iki gihe ni umutekano urambye w’abaturage (human security) ukubiyemo kurwanya inzara, kwihaza mu biribwa, ubu niho tugeze, aho turi dutoza abaturage umuco wo gukora kugira ngo twihaze”.

Umutwe w'ingabo wa Reserve Force wahinze ibigori kuri hegitari 664.
Umutwe w’ingabo wa Reserve Force wahinze ibigori kuri hegitari 664.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yavuze ko mu ihinga ritaha ku butaka bw’ingabo z’igihugu buri Gabiro hazahingwa ha 300 z’ibishyimbo hanyuma muri season ya 2015A hagahingwa ha 1343. Harateganywa kuzifashisha amamashine ahinga na kajugujugu mu kubagara no gufumbira imyaka kugira ngo umusaruro urusheho kuba mwiza.

Uretse ibikorwa byo guhinga i Gabiro RDF ifite indi mishinga y’iterambere, irimo ubuhinzi bw’imyumbati mu karere ka Bugesera ku butaka bw’ikigo cya gisirikare cya Gako, ahava umusaruro mwinshi woherezwa mu ruganda rw’imyumbati rwa Kinazi.

Hari umushinga w’ubworozi bw’inka i Songa ndetse n’ikaragiro ry’amata riri i Nyanza, hakaba n’ubworozi bw’ingurube mu karere ka Kicukiro, ingabo z’igihugu zikaba ziteganya guhaza isoko ry’inyama z’ingurube zikanoherezwa ku masoko yo hanze.

Minisitiri w'ingabo, Gen James Kabarebe, yitegereza umusaruro w'ibigori byahinzwe n'umutwe w'ingabo wa Reserve Force i Gabiro mu karere ka Nyagatare.
Minisitiri w’ingabo, Gen James Kabarebe, yitegereza umusaruro w’ibigori byahinzwe n’umutwe w’ingabo wa Reserve Force i Gabiro mu karere ka Nyagatare.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Dushima cyane ingabo zacu zikomeje kwitwara neza mu baturage

Nsanzumuhire Viateur yanditse ku itariki ya: 27-05-2014  →  Musubize

urwo nirwo rugero nyarwo rwo kkwigira, tukihaza tukanaraga abana bacu u rwanda rwiza rutadunzwe no gusaba nk’urwo twakuriyemo!! big up RDF, we really appreciate that example and we’ll follow

mupenzi yanditse ku itariki ya: 3-02-2014  →  Musubize

ingabo zacu ntacyo zidakora ngo umunyarwanda agire ubuzima bwiza, nyuma yo guhangana ku rugamba rw’imbunda none irahangana n’ikibazo cy;imirire kandi byose bikkagerwaho neza

mageshi yanditse ku itariki ya: 3-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka