Uburengerazuba: Abahinzi bo mu turere tumwe ntibemerewe guhinga ibigori mu gihembwe gitaha

Abahinzi bo mu turere tumwe na tumwe tw’intara y’uburengerazuba barasabwa kwirenza byibura igihembwe cy’ihinga kimwe cyangwa bibiri badahinze ibigori, kugira ngo virusi yitwa cyumya cyangwa se kirabiranya y’ibigori ibanze ishire mu butaka.

Ibi babisabwe nyuma y’uko ibigori bihinze muri utwo turere byibasiwe n’indwara idasanzwe. Iyo ndwara ngo ishobora kuba yaraturutse mu bihugu bituranye n’u Rwanda kuko ari ho yabanje kuboneka.

Umukozi wa RAB asobarurira abahinzi ibijyanye na kirabiranya y'ibigori ndetse n'uko bayirinda.
Umukozi wa RAB asobarurira abahinzi ibijyanye na kirabiranya y’ibigori ndetse n’uko bayirinda.

Mu Rwanda yatangiriye mu ntara y’amajyaruguru igaragara bwa mbere mu karere ka Musanze mu kwezi kwa 1/2013, nyuma igenda igaragara no mu tundi turere. Mu burengerazuba yiganje by’umwihariko mu turere twa Rutsiro, Karongi, Rubavu na Ngororero.

Nubwo no mu mwaka ushize yagaragaraga mu turere dutandukanye two mu gihugu, muri uyu mwaka wa 2014 ni ho yakajije ubukana, yibasira ibigori bitagira ingano.

Nyuma yo kubona ko icyo kibazo gikomeye, ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi (RAB)cyateguye gahunda yo gusobanurira abahinzi b’ibigori ibijyanye n’iyo ndwara n’ingamba bakwiye gufata kugira ngo icike burundu.

Izuba ryacanye hakiri kare ndetse n'indwara ya kirabiranya y'ibigozi bizatuma umusaruro w'ibigori uba muke mu turere twinshi two mu Burengerazuba.
Izuba ryacanye hakiri kare ndetse n’indwara ya kirabiranya y’ibigozi bizatuma umusaruro w’ibigori uba muke mu turere twinshi two mu Burengerazuba.

Mu butumwa abakozi b’ikigo RAB bagenda batanga hirya no hino mu bice byiganjemo iyo ndwara, bavuga ko ari indwara ifite ibimenyetso bigera kuri bine. Iyo ikigori kikiri gito, umutwe wacyo uruma umuntu akaba yakeka ko ari nkongwa yakiririye imbere.

Ikimenyetso cya kabiri ni uko amababi y’ikigori abanza guhinduka umuhondo noneho akuma, nyuma ikigori cyose kikuma. Ikimenyetso cya gatatu, ari na cyo kigaragara cyane, kiboneka ku muheko, aho ikigori cyajeho cyuma kitarazana intete. Iyo ikigori cyafashwe n’iyo ndwara ari gikuru, kizana intete ariko ugasanga ari urutarutaru, hamwe na hamwe nta ziriho, ugasanga mu ntete nta mata arimo.

Nubwo iyo ndwara nta muti wayo wari waboneka, abahinzi bashobora kuyikumira, bakora ibintu bitatu by’ingenzi byabafasha kuyirwanya hakiri kare. Ikintu cya mbere bakora ngo ni ugusimburanya ibihingwa mu murima.

Abahinzi barasabwa ko ahantu hose bahinze ibigori muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2014 B, mu gihembwe cy’ihinga gitaha batagomba gusubizamo ibigori kugira ngo bakumire iyo ndwara kubera ko iyo utwo dusimba tubuze ibigori byo kurya turapfa tukagenda, indwara igashira mu butaka.

Aho abahinzi bari bahinze ibigori barasabwa kutongera kuhasubiza ibigori mu gihembwe kigiye gukurikiraho, ahubwo ngo bashobora kuhahinga ibishyimbo, soya, amashaza, imyumbati, cyangwa ibindi bihingwa.

Ikindi abahinzi b’ibigori basabwa gukora kugira ngo bakumire iyo ndwara ngo ni kurandura ibigori byagaragaje ibimenyetso by’iyo ndwara, umuhinzi agacukura, akabirenzaho igitaka, hakabaho no gutera umuti ku bigori byasigaye kugira ngo udukoko dutera iyo ndwara na byo tutabigeraho.

Abahinzi basabwe no kwirinda gutera imbuto y’ibigori batazi aho yavuye kuko ishobora kuba yavuye mu murima urimo uburwayi. Aho iyo ndwara yagaragaye bwa mbere mu karere ka Musanze mu mwaka wa 2013 izo ngamba barazikoresheje ku buryo iyo ndwara isa n’iyamaze gucika mu butaka bwaho.

Ubwo burwayi bufata amoko yose y’ibigori, ibi bikaba bivuze ko nta mbuto n’imwe ishobora kwihanganira iyo ndwara.

Ahantu hagaragayemo iyo ndwara y’ibigori yitwa kirabiranya cyangwa cyumya, abahinzi bagomba kongera guhingamo ibigori nibura nyuma y’igihembwe kimwe cyangwa bibiri, bityo abahinzi bo mu turere igaragaramo cyane bakaba babwiwe ko mu kwezi kwa cyenda k’uyu mwaka wa 2014 nta muntu uzatera ibigori, ahubwo ko bazahingamo indi myaka kugira ngo iyo ndwara ibanze ishire mu butaka.

Abaturage bo bavuga ko iyo ndwara izabateza igihombo n’inzara kuko muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2014 B bari barahinze ibigori ku buso bunini. Bagaragaza izindi mbogamizi z’uko bari barafashe ifumbire ku nguzanyo none bakaba batazabona umusaruro mwiza, bakifuza ko ababagurije ifumbire bakwiye kumva ingorane abahinzi bahuye na zo biturutse kuri ubwo burwayi bwaje bwiyongera ku zuba ryacanye hakiri kare.

Abakozi b’ikigo cya RAB babwiye abo bahinzi ko icyo kibazo cy’abafashe ifumbire batazabona ubushobozi bwo kuyishyura batabasha kugisubiza, ariko babizeza ko icyifuzo cyabo bazakibagereza ku nzego zibishinzwe kugira ngo zikiganireho.

Ibigori n’ibishyimbo ni bimwe mu bihingwa by’ingenzi bihingwa kandi byera cyane mu karere ka Rutsiro.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro, Mukeshimana Fulgence, avuga ko muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2014 B, muri uwo murenge bari bahinze ibigori byinshi cyane bigera kuri hegitari 400, ariko ngo bakaba nta musaruro ufatika biteze kubona bitewe n’iyo ndwara hamwe n’izuba.

Biyemeje ko mu gihembwe cy’ihinga gitaha kizatangira mu kwezi kwa cyenda bazahinga indi myaka irimo ibishyimbo kugira ngo babanze bategereze ko iyo ndwara ishira mu butaka.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka