Ubuhinzi n’ubworozi bishobora kuvana umuturage mu bukene -Minisitiri Busingye

Minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye akaba n’intumwa ya Guverinoma mu Karere ka Gicumbi yasabye abaturage bo muri aka karere gukoresha neza ubuhinzi n’ubworozi bakabibyazamo amafaranga azabafasha kwiteza imbere.

Ubwo yatangizaga igihembwe cy’ihinga 2015B (Saison B) hamwe n’abahinzi bo mu Murenge wa Manyagiro mu Karere ka Gicumbi, Minisitiri Busingye yabasabye gukoresha neza umusaruro bakura mu buhinzi no mu bworozi kuko aribyo bizabafasha kwiteza imbere.

Ibi yabishingiye ko mu Karere ka Gicumbi hakunze kwera ingano ndetse n’ibishyimbo hakaba kandi ariho ha mbere mu Rwanda hafite ubworozi bwateye imbere.

Minisitiri Busingye yasabye abahinzi-Borozi kwita ku mwuga wabo kuko ushobora kubakiza.
Minisitiri Busingye yasabye abahinzi-Borozi kwita ku mwuga wabo kuko ushobora kubakiza.

Asanga litiro 60 z’amata umuhinzi abona ku munsi zabafasha kugabanya ikibazo cy’imirire mibi mu bana ndetse bagasagurira amasoko, bityo umuturage nawe akabona amafaranga yo gukemuza ibibazo bye.

Nyiramukiga Gaudence, umwe mu bahinzi b’ingano mu Karere ka Gicumbi avuga ko nubwo bahinga ingano bakeza batagira aho bagurisha umusaruro wabo, kuko iyo weze bawugurisha n’abacuruzi bakunze kwita abamamyi.

Avuga ko abo baguzi bakunze kubahenda kuko imbuto yo guhinga bayigura amafaranga 500 yamara kwera bakabagurira ku giciro gito, aho bashobora kuzibahera ku mafaranga 420.

Abaturage bitabiriye gutangiza igihembwwe cy'ihinga bahinga ingano.
Abaturage bitabiriye gutangiza igihembwwe cy’ihinga bahinga ingano.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre yamaze impungenge abahinzi b’ingano ababwira ko batazabura isoko, kuko ubu hari amasezerano Akarere ka Gicumbi kagiranye n’uruganda rukora ifarini rwa PEMBE rukorera muri aka karere ndetse n’uruganda rwa AZAM.

Avuga ko umusaruro babona kandi ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) kizibagurira nabo bakongera kuzigurisha ku baturage baba bashaka guhinga ingano hirya no hino mu gihugu.

Muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2015 B, Akarere ka Gicumbi gateganya guhinga ingano ku buso bungana na hegitare zisaga 4300.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka