U Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga iziga ku buhinzi mu myaka itanu iri mbere

Kuva tariki 9/6/2014, u Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga izaba yiga ku ngufu zizashyirwa mu buhinzi mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, nyuma y’uko itanu ishize u Rwanda ari rwo rwitwaye neza mu gushyira muri gahunda ibyemeranyijweho.

Iyo nama izahuza impuguke n’abafatanyabikorwa mu buhinzi ku rwego rwa Afurika izanarebera hamwe ibyagezweho mu myaka itanu ishize hanafatwe umwanzuro ku yindi itanu iri imbere, nk’uko Tony Nsanganira, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 29/5/2014.

Yagize ati “Ikigamijwe cy’ingenzi muri iyi nama ni intego nyamukuru iyi gahunda yari yarihaye, arizo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi muri Afurika bigomba kugera byibuze kuri 6% buri mwaka.

Ikindi ni uko ingengo y’imari ku bijyanye n’ubuhinzi igomba kuba itari munsi ya 10% by’ingengo y’imari kuko ni yo ntego nyamukuru igomba kugerwaho, harimo na gahunda yo kurwanya ubukene.”

Nsanganira Tony, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi.
Nsanganira Tony, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi.

Iyi nama izamara iminsi ibiri, izagaruka ku bintu bine by’ingenzi aribyo gufata neza amazi n’ubutaka mu buryo burambye, kugeza ku masoko ibihingwa, kurwanya inzara muri Afurika no guteza imbere ubushkashakatsi.

Ishoramari mu buhinzi n’ikoranabuhanga ni ibindi bintu by’ingenzi iyi nama itazasiga itavuzeho bitewe n’igihe isi igezemo, nk’uko Nsanganira yabisobanuye.

By’umwihariko u Rwanda rufite ikintu gifatika ruzagaragaza muri iyi nama n’ubwo imihindagurikire y’ibihe itoroheye ubuhinzi mu bihe by’ihinga biheruka. MINAGRI igaragaza ko ubuhinzi bwagize uruhare mu kugabanya ubukene kugera kuri 35%.

Biteganyijwe ko hazemezwa ko ingengo y’imari izakoreshwa mu buhinzi muri iyi myaka itanu iri imbere igomba kugera kuri tiliyari y’amafaranga azashorwa mu bikorwa buhinzi gusa.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka