“Twigire Extension Model” ngo izafasha mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi (RAB) cyatangije gahunda nshya y’iyamamazabuhinzi rishingiye ku bahinzi ubwabo bise “Twigire Extension Model” mu rwego rwo gufasha abahinzi n’aborozi kongera umusaruro bakigira.

Gahunda ya “Twigire Extension Model” tugenekerereje twakwita “Twigire Muhinzi” igamije guhuriza hamwe imbaraga hagati ya MINAGRI na MINALOC kugira ngo barebe uko bakongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi dore ko ngo 30% by’ubutaka bushobora guhingwa mu Rwanda butabyazwa umusaruro.

Nduwumuremyi Jeannine, Umukozi uhagarariye RAB mu Ntara y’Uburengerazuba, avuga kandi ko ubushakashatsi bwagaragaje ko umusaruro ukomoka ku buhinzi mu Rwanda uri munsi ya 50% by’uwagombye kuboneka.

Gahunda ya “Twigire Extension Model” ngo izafasha mu isakazabumenyi mu buhinzi, abayobozi b’inzego z’ibanze n’inzego zishinzwe ubuhinzi n’ubworozi baha abahinzi n’aborozi amakuru afatika kandi ahuje mu kubafasha kumenya uko bakongera umusaruro n’uburyo bakoresha neza ubutaka bafite.

Abayobozi b'inzego z'ibanze mu Ntara y'Uburengerazuba basobanurirwa gahunda ya Twigire Extension Model.
Abayobozi b’inzego z’ibanze mu Ntara y’Uburengerazuba basobanurirwa gahunda ya Twigire Extension Model.

Umuyobozi wa RAB mu Ntara y’uburengerazuba, Nduwumuremyi Jeannine, agira ati “Umuhinzi azigira ari uko yongeye umusaruro kuri hegitari ye imwe afite cyangwa akongera umukamo ku nka ye imwe afite.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Mutuyimana Emmanuel, avuga ko iyi gahunda ya “Twigire Extension Model” izatanga umusaruro kuko ngo ubundi igenamigambi ry’ubuhinzi n’ubworozi ryasaga n’aho rihera hejuru rikamanuka rigana ku muhinzi.

Akomeza avuga ko bashima iyi gahunda kuko ngo igamije cyane guha abahinzi n’aborozi uruhare runini mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi aho abantu bazajya bishyira hamwe mu matsinda hagati y’abantu cumi na batanu na makumyabiri hakurikijwe gahunda yo guhuza ubutaka noneho bagatora ubuyobozi ku buryo bazajya baganira kuri gahunda zose z’ubuhinzi nko gukoresha ifumbire, igihembwe cy’ihinga, bakaganira ku bihingwa mbese bagakora isesenguramakuru ku buhinzi. Ibi ngo nta kabuza bizatuma umusaruro uzamuka kuko abahinzi bazajya bakora ibyo bumva neza.

Asobanura iyi gahunda ya “Twigire Extension Model”, Umuyobozi Mukuru wa RAB, Prof. Jacques Muhinda, yavuze ko iyi gahunda ifite inkomoko ku ijambo rya Perezida wa Republika yavuze ubwo aherutse gusura Intara y’Uburengerazuba mu Karere ka Nyabihu no mu Ntara y’Amanjyaruguru ku bijyanye n’umusaruro muke uboneka mu buhinzi ugereranyije n’amahirwe ahari muri iki gihugu.

Umuyobozi wa RAB asobanura ukuntu gahunda ya Twigire Muhinzi yaturutse ku gitekerezo cya Perezida Paul Kagame.
Umuyobozi wa RAB asobanura ukuntu gahunda ya Twigire Muhinzi yaturutse ku gitekerezo cya Perezida Paul Kagame.

Uretse muri ibyo biganiro ngo mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu wabaye muri Gashyantare bari banzuye ko Minisiteri yubuhinzi n’ubworozi na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu bakora gahunda y’iyamamaza b’uhinzi rishingiye ku bahinzi kandi rigera kuri buri muhinzi bityo bigafasha kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.

Yagize ati “ Ibi rero n’ibintu bivuye kure tumaze amezi atanu tubikoraho kuko twabitangiye tukiva mu mwiherero w’i Gabiro.”

Prof. Muhinda akomeza avuga ko ibikubiye muri gahunda ya “Twigire Extension Model” atari ibitekerezo bya MINAGRI gusa kuko ngo babiganiyeho na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse ubu buryo ngo bukaba bwaranaganiriweho kwa Minisitiri w’Intebe, Abaguverineri ndetse n’abaminisitiri bireba bemeza ko ari byo bagiye kugenderaho muri myaka iri imbere muri gahunda y’imamaza buhinzi.

Iyi gahunda ngo MINAGRI yayiganirijeho abayobozi b’inzego z’ibanze harimo abayobozi b’uturere n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge. Kuri uyu wa 24 Kamena 2014 bakaba bongeye kuyiganiraho n’abayobonzi b’intara y’Uburengerazuba, ab’inzego z’ibanze harimo n’abaguronome n’abaveterineri b’uturere, Ubuyobozi bwa MINAGRI ndetse Ubuyobozi bwa RAB ndetse n’ubwa NAEB.

Abayobozi b’inzego z’ibanze, muri rusange bashimye iyi gahunda kandi bakaba ngo bizeye ko abaturage bazayumva vuba kandi bagatangira kuyishyira mu bikorwa dore ko ngo bagiye guhita batangira kuyibaganirizaho.

Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba, Caritas Mukandasira, asaba abayobozi b'inzego z'ibanze gukwirakwiza gahunda ya "Twigire Extension Model".
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Caritas Mukandasira, asaba abayobozi b’inzego z’ibanze gukwirakwiza gahunda ya "Twigire Extension Model".

Mutuyimana Emmanuel yagize ati “Ubundi ikibazo tujya tugira ni imyumvire itajyanye n’icyo ubuyobozi bwifuza.” Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge ariko akavuga ko ari zo nshingano zabo, ko bagiye kubyumvisha abaturage bakabashyira mu matsinda kandi bakanabahugura.

Muri “Twigire Extension Model” bazashyira abantu mu matsinda bagendeye ku bafite imirima yegeranye aho gushingira ku kuba abantu baba baturanye. Ibi ngo bikaba bizafasha muri gahunda yo guhuza ubutaka no guhinga igihingwa cyatoranyijwe bityo bikanafasha gukurikirana imyaka abaturage bazajya baba bahinze.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Iyi gahunda ni nziza kuko ntamusaruro ku buhinzi nubworozi ntaterambere ryihuse.igitekerezo ni uko ba agronome b’utugari barebwaho cyane bahabwa gahunda ihoraho y’amaraporo agaragaza aho igeze bakarindwa gutekinika.abajyanama bubuhinzi mu midugudu ishimwe ribatera imbaraga. kandi ingabo na police bakinjizwa muri iyi gahunda kuko nta mpinduka ibura abayigomekaho.thks.

Peace yanditse ku itariki ya: 18-07-2014  →  Musubize

Ahaaa, si nyirwanyije, ariko jye ndasaba MINAGRI n’abandi bafatanya bikorwa kwicara bakarebera hamwe impamvu umusaruro w’ubuhinzi utazamuka kuburyo burambye. Ibitekerezo ndahamya rwose ko bihari. Ariko harabura kubishyira muri gahunda ihamye kandi iri pratique. Jye ntanze igitekerezo cyo guhuza iyo TWIGIRE EXTENSION MODEL jye na kwita mu kinyarwanda "TWIGIRE BAHINZI TUZAMUKE TWESE" n’ishoramari mu buhinzi. Ni gute umurenge SACCO wakwinjira muri gahunda y’ishoramari mu buhinzi?Ariko ubwo n’ibindi bigega ntibihejwe. Imiryango yamaze guhuza imirima ihita yinjira muri SACCO, kandi igihingwa kigatoranywa hakurikije igifite isoko. Abahuje imirima bakora ubwishinginzi magirirane maze SACCO ikabaguriza kandi ikemera imirima yahujwe ho ingwate. Umushoramari(uzagura umusaruro wabonetse) nawe agakorana n’abahuje imirima amasezerano yo kubagurira uwo musaruro maze bagahinga bazi igiciro azabaguriraho.
Twahera ku bihingwa bimwe na bimwe cyane nk’ibifite inganda zibitunganya: INYANYA (SORWATOM) IBIGORI(MINIMEX n’izindi nganda) INANASI, maracuja,...(INYANGE) IMYUMBATI ( CASSAVA PLANT ya KINAZI) n’izindi , n’izindi. Naho ibindi , wazasanga bibaye amagambo atazajya mu bikorwa vuba.MUMENYE NEZA KO UBUHINZI UKO BUNGANA KWOSE BUSABA IGISHORO; Kandi sinzi niba mu mijyi twirirwa turira ngo amafaranga yarabuze , umuhinzi se ubu niwe uyafite? BAZAKOMEZA BAHINGE Nyine bakurikije uko imbaraga zabo zingana. NONE?

GATIKABISI yanditse ku itariki ya: 1-07-2014  →  Musubize

Iyi gahunda ni nziza rwose izatuma umusaruro wiyongera igitekerezo natanga ni uko hanarebwa abarangije amashuri yisumbuye kuzamura bakajya muri iyi programu nk’abajyanama bayo matsinda noneho bakazajya bishyurwa ari uko umusaruro wabonetse. Ibi bisaba gusa kubahugura gato. Igihe bazajya babona indi mirimo bazajye babivamo cg babikomeze kuko ni akazi kazana cash yinyongera.
Ni igitekerezo

mubiligi yanditse ku itariki ya: 26-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka