Sake: Abahinzi baremeza ko guhingisha imashini byongera umusaruro

Abahinzi bibumbiye mu makoperative atandukanye akora ubuhinzi burimo n’ubw’ibigori baravuga ko guhingisha imashini basanga bizabafasha kongera umusaruro bahingira ku gihe hatabayeho gukererwa ihinga kuko zihinga ahantu hanini mu gihe gito.

Aba bahinzi bavuga ko guhinga hegitari nyinshi n’amaboko byatumaga harubwo bakererwa ihinga kuko batazihingira rimwe ngo bazirangize n’amaboko.

Minisiteri y’ubuhinzi (MINAGRI) yari yatanze imashini zitandukanye kuri zone ya Sake ngo abahinzi bajye bazifashisha mu buhinzi bwabo bongere umusaruro.

Aba bahinzi ubwo bahabwaga amahugurwa y’ibanze ku guhingisha imashini mu mirima, bavuze ko basanze imashini zihutisha ihinga bigatuma barangiza guhinga kare badakererewe ihinga.

Umwe muri aba bahinzi ubwo yari amaze gufata aya mahugurwa yagize ati “Nka koperative duhinga hegitari nyinshi dukwiye kwifashisha iri koranabuhanga ry’imashini kuko aho imashini ihinze iminsi ibiri twe twahahinga hafi ukwezi kose n’amaboko.”

Imashini zihinga.
Imashini zihinga.

Nubwo ariko aba bahinzi bashima cyane ko izi mashini zabafasha mu kuba bakongera umusaruro, ubu buryo bwo gukoresha imashini hari abavuga ko hakiri imbogamizi ku buryo izi mashini zitwara amafaranga menshi muri ubu buhinzi.

Zimwe mu ngero zitangwa ngo ni amafaranga agura mazutu izi modoka zinywa aho bavuga ko ngo nko kuri hegitari hashobora kugenda iyagera ku mafaranga ibihumbi 70, hakiyongeraho n’ayatangwa yo gukodesha izi mashini.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Sake, Nyamihana Philipe, avuga ko we abona ziriya mashini zifite akamaro kanini ku bahinzi ko kandi nta gihombo kirimo mu kuba wazihingisha ahubwo ko ari inyungu ku bahinzi.

Yagize ati “Iyo urebye ukabara usanga umuhinzi nta gihombo yagira kuko bituma ahingira ku gihe umusaruro ukiyongera hatabaye gukererwa ihinga kandi akabasha gucunguza umwanya wo gukora indi mirimo kuko aho abahinzi bahinze ukwezi yo yahahinga iminsi ibiri gusa”.

Izi mashini zashyizwe mu murenge wa Sake na MINAGRI, binyuze mu kigo cy’igihugu cy’ubuhinzi (RAB) kugirango abahinzi bo mu mirenge ya Sake, Zaza Karembo na Rukumberi bazifashishe mu buhinzi bwabo babuteze imbere.

Bamwe mu bamaze kuzikoresha bavuga ko zabafashije mu buhinzi bwabo no kwiteza imbere kuko umusaruro wiyongereye kuko bahingiye ku gihe ntagukererwa ihinga.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka