Rwamagana: Barasaba ko ibiti by’imbuto ziribwa byahingwa ku bwinshi

Abashinzwe ubuhinzi mu mirenge igize akarere ka Rwamagana barasaba ko hashyirwa imbaraga mu gutera ibiti by’imbuto ziribwa ngo kuko uretse umumaro rusange bigira nk’amashyamba, ngo ibi biti bitanga imbuto ziteza imbere imirire myiza, bityo zikaba zarwanya indwara zituruka ku mirire mibi ikunze kugaragara hamwe na hamwe.

Mu nama y’urwero rushinzwe amashyamba mu karere ka Rwamagana yateranye ku wa kane, tariki ya 13/03/2014, abayitabiriye bagaragaje ko hari amahirwe mu gutera ibiti byera imbuto ziribwa kuko bitanga umusaruro wavana abaturage mu bukene kandi bigakomeza no kugira umumaro usanzwe nk’ibiti.

Uwingeri Valens ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana avuga ko abaturage baba bifuza ko mu ngemwe z’ibiti bajya gutera babonamo ibiti by’imbuto ziribwa ngo kuko izi mbuto zongera ubukungu bwabo kandi izi mbuto zikaba ari n’ibiribwa birwanya indwara.

Ikindi ngo ni uko ku isoko izi mbuto zihenda cyane kandi bigaterwa n’ubuke bwazo. Mu gihe zaba zihinzwe ku bwinshi, bikaba byakemura ikibazo cy’umusaruro wazo ndetse bikongera ubukungu n’imibereho myiza mu ngo z’abaturage.

Bamwe mu bashinzwe ubuhinzi mu mirenge y'akarere ka Rwamagana mu nama y'urwero rushinzwe amashyamba.
Bamwe mu bashinzwe ubuhinzi mu mirenge y’akarere ka Rwamagana mu nama y’urwero rushinzwe amashyamba.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Madame Mutiganda Francisca avuga ko mu mwaka ushize, imbuto z’ibiti by’imbuto ziribwa zatanzwe ariko ari nkeya kandi ubuhumbikiro bukaba bwari mu mirenge ibiri gusa ya Musha na Kigabiro, bityo ngo bikaba byarabaye imbogamizi ku yindi mirenge mu rwego rwo kutabasha kubona ingembwe z’ibyo biti.

Nk’igisubizo, Madame Mutiganda avuga ko akarere ka Rwamagana karimo gukorana n’ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi bw’ibyoherezwa mu mahanga (NAEB) kugira ngo izo mbuto ziboneke ku bwinshi kandi ubuhumbikiro bwazo bukwirakwire mu mirenge hirya no hino kugira ngo zigere ku baturage.

Igihembwe cyo gutera amashyamba cya 2014 giteganyijwe gutangira mu kwezi k’Ugushyingo ariko kugira ngo gishyirwe mu bikorwa neza, bikaba byiza ko bagitegura hakiri kare.

Ku ruhande rw’abaturage, bashishikarizwa ko ibi biti by’imbuto ziribwa ari ingirakamaro cyane, bityo bakaba bashobora gutekereza n’uburyo bwo kuzajya bibonera ingemwe ubwabo batagombye gutegereza gahunda rusange kuko hari igihe ingemwe ziba nke kandi gukenerwa kw’imbuto ziribwa.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka