Rutsiro: Abahinzi ba kawa bafite akanyamuneza baterwa n’uko igiciro cyayo cyazamutse

Nyuma y’igihe kirekire bari bamaze binubira ibiciro bya kawa biri hasi, bamwe ndetse bagacika intege zo kuyikorera, muri iyi minsi abahinzi ba kawa bo mu karere ka Rutsiro bavuga ko bashimishijwe n’uko igiciro cyayo cyazamutse, ibyo bikaba byarabongereye ingufu zo kuyitaho.

Abahinzi ba kawa mu karere ka Rutsiro bari guhabwa amafaranga 200 ku kilo cy’ibitumbwe bya kawa, mu gihe mu mwaka ushize bahabwaga amafaranga ari hagati ya 130 na 140.

Umukozi w’ikigo giteza imbere ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga (NAEB) mu ntara y’Uburengerazuba ushinzwe ubuhinzi bwa kawa, Kayiranga Innocent, yasobanuriye abo bahinzi ba kawa ko igiciro cya kawa kitajyaho uko cyiboneye, kuko n’abanyenganda bishyura abahinzi bagemuye kawa ku ruganda atari bo bagishyiraho.

Kwiyongera kw'igiciro cya kawa byatumye abahinzi bayo bitabira kuyikorera mu buryo budasanzwe.
Kwiyongera kw’igiciro cya kawa byatumye abahinzi bayo bitabira kuyikorera mu buryo budasanzwe.

Kubera ko gushyiraho igiciro cya kawa bifite aho bihuriye cyane n’ubukungu bw’igihugu, ngo bihagurutsa abantu benshi bakicara hamwe bagakora imibare bakemeza igiciro cya kawa bakurikije igiciro kiri ku isoko mpuzamahanga.

Ni yo mpamvu mbere y’uko igiciro kijyaho hatumizwa inama y’abafatanyabikorwa mu buhinzi bwa kawa bagateranira i Kigali ku biro bikuru bya NAEB hakaza abahagarariye abahinzi, abaperezida b’amakoperative y’abahinzi ba kawa, abanyenganda, hakaza na Leta ihagarariwe n’ikigo NAEB ndetse na minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi.

Iyo nama iraterana hagakorwa imibare kugira ngo haboneke igiciro fatizo buri muguzi wese akaba atemerewe kujya hasi yacyo mu gihe yishyura umuhinzi.

Iyo bamaze kubona uko ku isoko mpuzamahanga bihagaze, bafata igiciro kiri kuri iryo soko mpuzamahanga bagakuramo ibyatanzwe kuri ya kawa byose kugeza igihe igereye ku isoko mpuzamahanga, noneho bakamenya igiciro fatizo nibura umuhinzi yaheraho yumvikana n’umuguzi.

Ku isoko mpuzamahanga kugira ngo ibiciro bimanuke cyangwa se bizamuke, biterwa n’ibintu bibiri. Icya mbere ni uko ibiciro bigabanuka kubera ubwinshi bw’umusaruro wa kawa uri ku isoko.

Umukozi wa NAEB ushinzwe igihingwa cya kawa mu Burengerazuba yasabye abahinzi kuyikorera neza kuko ubwiza bwayo ari kimwe mu biyongerera agaciro.
Umukozi wa NAEB ushinzwe igihingwa cya kawa mu Burengerazuba yasabye abahinzi kuyikorera neza kuko ubwiza bwayo ari kimwe mu biyongerera agaciro.

Iyo ku isoko mpuzamahanga hahuriye kawa nyinshi ziturutse hirya no hino ku isi, cyane cyane mu bihugu binini bizwiho kweza amatoni n’amatoni ya kawa, harimo nka Brésil na Colombiya. Iyo byejeje, kawa iragenda ikaba nyinshi ku isoko mpuzamahanga, noneho abaguzi iyo baje ari bake bagasanga umusaruro ari mwinshi, bagura uwo musaruro ku giciro gito kubera ko kawa iba yabaye nyinshi.

Indi mpamvu ishobora gutuma ibiciro bya kawa bizamuka ni ijyanye n’ubwiza bwa kawa, kuko kawa ihebuje izindi mu buryohe igurishwa ku giciro gitandukanye n’izindi.

Uwo muyobozi ushinzwe ubuhinzi bwa kawa mu ntara y’uburengerazuba yatanze urugero kuri kawa yabaye iya mbere mu mwaka ushize wa 2013 ku rwego rw’igihugu mu marushanwa y’ubwiza bwa kawa azwi ku izina rya Cup of Excellence yaguzwe ku isoko mpuzamahanga ku madorali ya Amerika 45 ku kilo kimwe, ni ukuvuga abarirwa mu bihumbi 30 ku kilo kimwe uyavunje mu manyarwanda.

Icyakora n’ubwo ibiciro byahindagurika, rimwe na rimwe ndetse bikamanuka, abahinzi ba kawa basabwe kudacika intege ngo bareke kuzikorera.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

murakoze kubisobanuro bimwe na bimwe mutugejejeho, ariko nagirango muzongere mutubarize niba uburyohe bwa kawa ntaho buhurira n’ubutaka bw’ahantu runaka.

ikindi nabazaga nti, ko igiciro cya kawa gishyirwaho ku rwego rw’igihugu noneho ugasanga hirya no hino bigiye bitandukanye ndetse munsi y’igiciro cyateganijwe bigasa nkaho ari igihombo kubahinzi ibyo murabimenya?(NAEB) mubivugaho iki?

alias Bakame yanditse ku itariki ya: 18-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka