Rurenge : Abahinzi bibohoye inzara n’ubukene babikesha umuhinzi buvuguruye

Abatuye umurenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma barishimira ko nyuma y’imyaka 20 u Rwanda rwibohoye umwanzi,ubu bo bamaze kugera kuri byinshi mu kuvugurura ubuhinzi byatumye bibateza imbere bibohora ubukene n’inzara.

Mu birori byo kwizihiza imyaka 20 abanyarwanda bibohoye ubuyobozi bubi bwagegeje kuri Jenoside,aba baturage bakoze imurikabikorwa ryicyo bamaze kugeraho mu buhinzi bwabo.

Abahinzi b'ibigori bishimira kwibohora bahinga hifashishijwe inyongera musaruro.
Abahinzi b’ibigori bishimira kwibohora bahinga hifashishijwe inyongera musaruro.

Umukecuru w’imyaka 80,witwa Meresiyana Kantarama,utuye mu murenge wa Rurenge,avuga ko ashima cyane ubuyobozi bwiza buriho ubu ko bwabazaniye iterambere mu buhinzi none bakaba baramaze kwigobotora ingoyi y’ ubukene.

Yagize ati “Ubundi twari abatindi turi abakene babi,ariko urabona ko njy nshaje ariko abakiri bato bibohoye,ubukene ubu barahinga ibigori,urutoki,umuceri ,barahinga amasaka ,ikintu cyose.”

Abahinzi b'umuceri bari mukarasisi bishimira ko bibohoye bahinga kijyambere.
Abahinzi b’umuceri bari mukarasisi bishimira ko bibohoye bahinga kijyambere.

Mukamugenza Jullienne, yari umwarimukazi nyuma aza guhabwa ikiruhuko cy’izabukuru(pension),avuga ko yahisemo kugana ubuhinzi bw’urutoki ruvuguruye,abifashijwemo na poliike leta yashyizeho. Nyuma yogukorana na Agronome bahawe,ubuhinzi bwe bw’urutoki bwikubye inshuro nyinshi kuburyo yibohoye inzara.

Ati “Twebwe ubu twibohoye inzara kubera ubuhinzi bwiza dutozwa na leta y’u Rwanda, ubundi nezaga agatoki k’impogo eshatu ariko nyuma yo gukoresha ifumbire,no guhinga insina zitandukanye ubu ndeza igitoki cy’ibiro 80. Hari imiceri nayo duhinga,ibigori,amasaka n’ibindi.”

Mu gukorera neza urutoki byatumye bageze ku kuba baribohoye inzara kuko umusaruro wiyongereye.
Mu gukorera neza urutoki byatumye bageze ku kuba baribohoye inzara kuko umusaruro wiyongereye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rurenge,Muragijemungu Archade, yavuze ko nyuma y’imyaka 20 abanyarwanda bibohoye ,ubu uyu murenge w’icyaro umaze kugera kuri byinshi by’iterambere ndetse ko utakiri icyaro nka mbere.

Ati “Muri iyi myaka 20 hari byinshi abatuye uyu murenge bagezeho,birimo iterambere umuriro w’amashanyarazi,ubu barahinga bakeza neza kubera ifumbire ,ntawukigenda n’amaguru ubu haje za moto ndetse n’imihanda irakoze neza kuburyo duhahirana n’indi mirenge.”

Ibikorwa byamuritswe byiganjemo amashyirahamwe akora ibikorwa bitandukanye byiganjemo ayubuhinzi bw’ibigori,umuceri,urutoki ndetse n’abafite ubumuga bakora ubworozi bw’inzuki nabo bagaragaje ibikorwa byabo.

Jean claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka