Nk’uko yabitangarije Kigali today ubwo yamusuraga aho atuye akaba ari naho afite umurima w’urutoki wa kijyambere, ngo mbere ntiyagiraga icyo akora kibasha kumuha udufaranga bigahora bimubabaza.
Mukanduhura avuga ko ubu yabashije kwiteza imbere abinyujije mu gihingwa cy’urutoki kandi ngo byaramukundiye kuko amaze kugera kuri byinshi birimo nko kurihira abana be amashuri, kugira urugo rumeze neza rurimo amatungo, kubaka amazu meza n’ibindi.
Uyu mukecuru uvuga ko ubu buhinzi abumazemo imyaka igera kuri itatu, aragira ati “ubu buhinzi nabukoze nkuze kuko nari nsanzwe nkunda umwuga w’ubuhinzi, nyuma nkibaza icyo nahinga cyanteza imbere bityo ngahitamo kwihingira urutoki mbifashijwemo n’umugabo wanjye wanguriye umurima wo kuruhingamo nanjye nkajyenda nagura, none nkaba nsigaye mbarirwa mu bakire kubera urutoki mpinga”.
Mukanduhura avuga ko nta mwuga udakiza akaba agira abantu inama yo kuyoboka umwuga w’ubuhinzi, ngo kuko iyo uwukoze uwukunze kandi ukawukorana umwete birushaho kukuzanira inyungu.
Agira inama bagenzi be b’abahinzi bo mu Murenge wa Shyorongi cyane cyane mu Kagari ka Rutonde, guhinga urutoki ngo kuko yasanze ubutaka bwaho bukundana n’igihingwa cy’urutoki.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Rutonde uyu mukecuru atuyemo, Mugwaneza Adidas avuga ko kuba bafite umuhinzi w’urutoki rwiza mu mudugudu wabo bibahesha ishema mu Karere ka Rulindo, akaba asaba abahinzi bo hirya no hino ko baza kumwigiraho guhinga urutoki bityo nabo bakabasha kwiteza imbere.
Uyu mukecuru ahinga insina zo mu bwoko bwa Fiya buvamo imineke. Impamvu yahisemo guhinga Fiya ngo ni uko yasanze ari zo nsina zitanga umusaruro kurusha izindi kandi ngo yirinda kuzivangira kuko ngo ubu bwoko budakunda kuvangwa n’ubundi bwoko bw’insina.
Mukanduhura yemeza ko ashobora kwinjiza nibura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 uko asaruye kandi akaba ashobora gusarura buri cyumweru iyo byagenze neza.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
iyo ukoze neza umrimo wawe uguhesha ishema , nk’uyu muhinzi akwiye kwigirwaho yiteje imbere kandi abandi bahinzi nabi bashobora kwiteza imbere , bamwigireho rero