Rulindo: Abaturage bamaze kubona ibyiza byo guhinga Kawa

Ubwo Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Agnes Karibata, yasuraga abahinzi ba kawa bo mu mirenge ya Rusiga na Mbogo mu karere ka Rulindo bafashwa n’umushinga R&B(Rwanda Britain Import –Export LTD) bamugaragarije ko bamaze kubona inyungu zo guhinga kawa.

Karasa Emile utuye mu murenge wa Rusiga yavuze ko kuva yatangira guhinga ikawa abifashijwemo n’umushoramari byatumye abasha kumenya agaciro k’ikawa kandi ikaba yaramugejeje kuri byinshi.

Yagize ati “ubu abenshi tumaze kubona amatungo tubikesha kawa twigishijwe guhinga n’umuzungu. Mbere ntago twabyumvaga neza, uburyo twahinga kawa tukayisimbuza indi myaka ariko ubu tumaze kubona inyungu zabyo.”

Mukashyaka Chantal we yagize ati “twabanje kugira imbogamizi kuko twumvaga ko tutazongera guhinga imyaka yacu yari isanzwe idutunze. Ikindi twari dufite impungenge z’imirima yacu twari tugiye kujya duhingamo kawa ariko ubu twamaze kubona inyungu yo guhinga kawa kandi turabyishimiye cyane.”

Minisitiri w'ubuhinzi Karibata, Malcom uhagarariye umushinga R&B n'umuyobozi w'akarere ka Rulindo basuye ahahingwa kawa.
Minisitiri w’ubuhinzi Karibata, Malcom uhagarariye umushinga R&B n’umuyobozi w’akarere ka Rulindo basuye ahahingwa kawa.

Mu ijambo Minisitiri Karibata yagejeje kuri abo bahinzi ubwo yabasuraga tariki 13/6/2014, yashimye aho ubuhinzi bwa kawa bugeze mu karere ka Rulindo, anashima umushoramari wafashije aba baturage kugera ku buhinzi bwa kawa by’umwuga kimwe n’umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kangwagye Justus ku bushake bwo kuzana abashoramari mu karere ayoboye.

Yavuze ko ubufatanye buri hagati y’ubushoramari ari uburyo bwiza kandi buzateza imbere abaturage kimwe n’igihugu muri rusange. Minisitiri Karibatakandi yasabye abaturage kurushaho gufata neza kawa yabo mu rwego rwo kubyaza inyungu ubutaka buto bafite.

Yagize ati “abaturage icyo basabwa ni ugukomeza gushyira imbaraga mu buhinzi bwa Kawa kugira ngo irusheho kubazanira ubukungu binyuze muri aba bashoramari kuko icyo abaturage bakeneye ni ikibazanira amafranga ni ngombwa rero gushyira imbaraga muri iki gikorwa.”

Minisitiri w'ubuhinzi aganira n'abahinzi ba kawa mu karere ka Rulindo.
Minisitiri w’ubuhinzi aganira n’abahinzi ba kawa mu karere ka Rulindo.

Minisitiri karibata kandi yavuze ko iyi gahunda y’ubufatanye n’imikoranire hagati y’abashoramari n’abaturage ifitiye igihugu akamaro kanini kuko izatuma igihugu kirushaho gutera imbere kandi ngo bikazanatuma n’abashoramari biyongera mu gihugu, bagashora imari zabo no mu bindi bihingwa nk’icyayi n’ibindi.

Kuri ubu akarere ka Rulindo kagizwe n’imirenge 17 aho imirenge 13 ihingwamo kawa ikera neza ku buso bungana na hegitari 1600. Igiti kimwe cya kawa kikaba gishobora kweraho ibiro 10 by’ibitumbwe.

Umushinga R&B watangiye gufatanya n’abaturage bo mu karere ka Rulindo mu mwaka w’2012, mu mirenge ya Rusiga na Mbogo.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka