Rulindo: Abaholandi bagiye gufatanya na Rwanda Best gukora ubuhinzi bugezweho

Abaholandi bayobowe na Christian Robergen wungirije minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubuholandi, basuye umuhinzi mworozi Ruzibiza Jean Claude, ufite kampani yitwa Rwanda Best ikora ibijyanye n’ubworozi bw’inkoko n’ubuhinzi biyemeza gukorana nawe mu gusakaza ubuhinzi bwa kijyambere mu baturage.

Uru ruzinduko rwereye mu murenge wa Bushoki tariki 12/11/ 2014 rwari rugamije kureba aho umushinga bafite wo gufatanya gukora greenhouses (inzu zagenewe ubuhinzi) bazajya bifashisha mu guhinga bijyanye n’igihe bakanigisha ubu buhinzi abaturage biciye mu makoperative.

Ruzibiza Jean Claude washinze Rwanda Best asobanuye ko ibikorwa bye bigamije kuzamura ubuhinzi n’ubworozi ndetse no gutunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi kandi ko bateganya gukora byinshi kurushaho, bahugura abahinzi ndetse ibyo bahinga bikajya byoherezwa mu mahanga.

Ntawizera Annonce ni umuhinzi mworozi avuga ko amahugurwa amaze guhabwa inshuro eshatu na Rwanda Best yamugiriye akamaro kanini kuko ngo mu byo yize harimo ubuhinzi bw’ibihumyo bikaba byaramufashije mu buhinzi bwe.

Ubuhinzi bukorewe muri green house ni kimwe mu byo Abaholandi bazafatanya na Rwanda Best.
Ubuhinzi bukorewe muri green house ni kimwe mu byo Abaholandi bazafatanya na Rwanda Best.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus, yashimiye Abaholandi ku mikoranire myiza bakomeje kugira mu Rwanda. Yashimye kandi Ruzibiza, avuga ko ibikorwa bye ari ingirakamaro mu gufatanya n’akarere mu ntego gafite yo gutanga akazi ku batagafite no gukangurira abaturage guhinga bigezweho.

Umuyobozi w’akarere yagize ati “ibikorwa bya Rwanda Best ni ingirakamaro cyane kuko bifasha mu gukura abaturage mu bukene bakabona akazi hibandwa cyane ku bagore kuko abagera kuri 80% bakorana na Rwanda Best”.

Aba baholandi bafitanye na Rwanda Best gahunda y’umushinga uzamara imyaka ine,uyu mushinga ukaba ugamije gukora green houses cyane cyane ibijyanye n’imboga.

Izi nzu ngo zikazafasha mu kwigisha abaturage cyane cyane binyuze mu makoperative ibijyanye n’ubuhinzi bwa kijyambere.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

DUKUNDA UKO MUTUGEZAHO AMAKURU

nitwa thierry yanditse ku itariki ya: 20-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka