Ruhango: Amafuku ngo ashobora kuba intandaro y’inzara ku batuye umurenge wa Mwendo

Abaturage bo mu kagari Nyabigugu mu murenge wa Mwendo akarere ka Ruhango, baravuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’inzara kuko bahinga ntibeze bitewe n’udusimba twitwa ifuku, ducengera mu butaka tukangiza imyaka yabo.

Iyo ugeze mu mirima y’aba baturage, ubona yaratewe hejuru ku buryo umuhinzi ntacyo yigeze asaruraho, abahinzi bakavuga ko bahangayikishijwe cyane n’utu dusimba batazi iyo duturuka.

Aba bahinzi bavuga ko iki kibazo cy’ifuku kigiye kumara imyaka ibiri kibahangayikishije, bakaba bavuga ko bashobora kwibasirwa n’inzara idasanzwe niba nta gikozwe.

Aba bahinzi ngo ntacyo bagisarura mu mirima kubera Ifuku.
Aba bahinzi ngo ntacyo bagisarura mu mirima kubera Ifuku.

Kananga Joseph umusaza uhinga imyaka itandukanye irimo imyumbati n’urutoki, avuga ko agiye kumara imyaka ibiri nta kintu asarura mu murima we.

Ati “urahinga urutoki zigaca munsi zikarya inguri, wahinga umwumbati bikaba uko, ubu rero byaratuyobeye nituzi uko iyi nzara tuza kuyikira”.

Uretse uyu musaza hari n’abandi bahinzi bavuga ko bari baribumbiye mu ma koperative, ariko kubera konerwa n’utu dusimba, bahisemo kubyihorero imishinga bari bafite irahagarara.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buvuga ko iki kibazo bukizi, gusa ngo kugeza ubu ntacyo bufite bwabikoraho, kuko nta muti uraboneka wakwica utu dusimba keretse kuyatega mu buryo bwa gakondo bakayica.

Kananga Joseph ngo nta gihinga urutoki kubera ifuku zinyura munsi zikarya inguri.
Kananga Joseph ngo nta gihinga urutoki kubera ifuku zinyura munsi zikarya inguri.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango ushinzwe ubuhinzi, Mpunyamirwa Francois, avuga ko iki kibazo kitari muri uyu murenge gusa, kuko nko mu mirenge ya Kabagali, Kinihira, Byimana nabo bagiye bagaragaza iki kibazo, akaba agira inama abahinzi yo kugerageza bagashakisha uko bajya batega izi fuku bakazica nk’uko kera byagendaga.

Aka gace gakunze kwibasirwa n’utu dusimba, ngo twangiza cyane imyumbati, urutoki, inanasi n’ibindi bihingwa bagerageje guhinga.

Abatuzi neza bavuga ko dukunda kuza iyo imvura yaguye duturutse hejuru, gusa ngo mu mwanya ushobora kukabona ari umweru, ubundi ukakabona kahinduye irindi bara.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka