RAB irishimira ko yagize uruhare mu gukura umubare munini w’Abanyarwanda mu bukene

Mu gihe Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko mu myaka itanu ishize yakuye abaturage basaga miliyoni imwe munsi y’umurongo w’ubukene, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) cyashimiye abakozi bacyo kivuga ko 65% bavuye mu bukene binyuze mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi.

Ubwo abakozi ba RAB bose mu gihugu bari mu munsi mukuru w’umurimo bakoreye ku Cyicaro cy’Intara y’Uburengerazuba, Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Mbonigaba Jean Jacques, yibukije ko abakozi ayobora ko ubuhinzi n’ubworozi ari byo bifashe ubukungu bw’u Rwanda kuko umubare munini w’Abanyarwanda ari ko kazi bakora.

Yagize ati “Mu bantu miliyoni bavuye mu bukene mu myaka itanu ishize, mukwiye kubyishimira kuko mwabigizemo uruhare. Ubushakashatsi bwagaragaje ko 65% babuvuyemo binyuze mu buhinzi n’ubworozi.

Umuyobozi wa RAB aha Guverineri w'Uburengerazuba impano ikomoka ku byo bakora.
Umuyobozi wa RAB aha Guverineri w’Uburengerazuba impano ikomoka ku byo bakora.

Umuyobozi Mukuru wa RAB yanabakanguriye kandi kudaheranwa no guteza imbere abandi ngo bo biyibagirwe. Aha yababwiraga ko akazi birirwa bakorera abandi bakabakorera kandi na bakikorera.

Yagize ati “Ndabazi hari bake hano bafite uturima tw’igikoni ariko sinzi niba harimo abafite amafamu. Birirwa batera intaga inka z’abandi gusa. Ntawababujije korora.”

Aha yibukije ko bafite umubare munini w’abashakashatsi mu by’ubuhinzi n’ubworozi bakaba bashobora kubishingiraho na bo ubwabo borora ndetse bakaba banashinga ibigo bifasha abandi mu buhinzi n’ubworozi bityo na bo bakaba babyungukiramo.

Ibi Umuyobozi wa RAB yabivuze mu gihe bamwe mu bakozi basabaga kongererwa umushahara bavuga ko bagereranyije akazi bakora n’aho ikiguzi cy’ubuzima kigeza basanga amafaranga bahembwa ari makeya.

Umuyobozi wa RAB ashimira abakozi ayobora ibyo bagezeho mu mwaka ushize w'umurimo.
Umuyobozi wa RAB ashimira abakozi ayobora ibyo bagezeho mu mwaka ushize w’umurimo.

Umuyobozi Mukuru wa RAB yanabamenyeshejo ko hanze aha mu baterankunga hari amafaranga menshi cyane yagenewe ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi harimo n’ubushakashatsi ku buhinzi n’ubworozi ariko akaba yarabuze abayakoresha. Ati “Birahagije ko utegura umushinga mu buhinzi cyangwa ubworozi ukawutanga. Amafaranga arahari!”

Iki kigo bavuga ko cyahize ibindi mu Kigega cy’Agaciro Development Fund, ikigega cyashyiriweho gufasha igihugu kwigira mu iterambere ryacyo aho guhera giteze amaboko amahanga, kuko cyatanzemo amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni ijana (100,000,000 Rwf).

Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba, Cartas Mukandasira, yashimiye ikigo RAB ubufatanye n’imibanire abona mu bakozi bacyo ariko abasaba guhora batekereza ku muturage ku byo bakora byose.

Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba ageza ijambo ku bakozi ba RAB mu gihugu.
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba ageza ijambo ku bakozi ba RAB mu gihugu.

Yagize ati “Tujye tubaha icyubahiro bakwiye kuko uri aguronome kubera ko uriya muturage ahari, uri veterineri kubera ko uriya muturage ahari, uri umuyobozi kubera ko uriya muturage ahari. Ni bo batugira icyo turi cyo.”

Guverineri avuga ko abakozi ba RAB nibarushaho gukorana neza n’abaturage bizihutisha iterambere kuko umubare munini w’Abanyarwanda ari abahinzi n’aborozi.

Mu muhango wo kwizihiza umunsi mukuru w’umurimo, ubuyobozi bwa RAB bwanabonyeho guha impapuro z’ishimwe abakozi bayo bitwaye neza ku murimo haba ku rwego rw’amazone ndetse no ku rwego rw’igihugu.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka