Nyaruguru: Ngo bagiye kujya bagaburira abaturage imigano
Abagize koperative “Dutere imigano” ikorera mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Nyaruguru baravuga ko bagiye kujya bamurikira abaturage amafunguro anyuranye ateguye mu migano ndetse bagaha abaturage bakaryaho, bagamije kubashishikariza kuyitera.
Ubwo bari mu imurikabikorwa ry’Umurenge wa Muganza ku wa kabiri tariki 10/03/2015, Niyonsaba Aurea uhagarariye koperative “Dutere imigano” yatangaje ko iyi koperative yahisemo guhinga imigano ndetse no kuyitubura kugira ngo abatuye Akarere ka Nyaruguru bashishikarire kuyihinga.
Niyonsaba avuga ko n’ubwo bitari bimenyerewe mu Rwanda ko abantu barya imigano bahawe amahugurwa y’uburyo itunganywa, kandi ko basanze ivamo ibyo kurya byiza cyane.
Ati “Twahawe amahugurwa na FAO batwereka ukuntu mu bihugu nk’Ubushinwa imigano ari ikiribwa kigezweho, natwe rero twiyemeza kuyinga no kuyitubura kugira ngo abaturage bose babishaka bajye babona ingemwe zo gutera”.
Niyonsaba ariko avuga ko imyumvire y’abaturage bo muri Nyaruguru ikiri hasi ku buryo kubumvisha ko imigano iribwa bigoye, gusa ngo buhoro buhoro bazabyumva.
Ati “Biragoye cyane kubibumvisha kuko ni ibintu ubusanzwe bitamenyerewe hano mu Rwanda, ariko turateganya ko tuzajya dutegura amamurika abaturage bakaza tukabasobanurira, tukabatekera amakaroni ava mu migano ndetse tukanabategurira salade zo mu migano ubundi tukabagaburira, kandi twizera ko uko bazagenda bumva uburyohe bwabyo bazashishikarira kuyihingira ubwabo”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Kanyarwanda Eugène nawe avuga ko ubusanzwe abatuye muri aka gace bamenyereye imigano bakoresha mu bwubatsi ndetse no mu bikorwa by’ubukorikori gusa, akavuga ko bagiye gushishikariza abaturage kwitabira guhinga umugano uribwa.
Ati “Kubera ko twegereye ishyamba rya Nyungwe, abaturage bacu bajyaga bajyayo gushaka imigano yo gukoresha mu bikorwa by’ubukorikori, ariko noneho ubwo hadutse n’uyu mugano ushobora gukoreshwa mu buryo bwo gutegura ibyo kurya, icyo tugiye gukora ni ukuwubashishikariza bakawuhinga”.
Koperative “Dutere imigano” igizwe n’abanyamuryango 27 ikaba ihinga imigano iribwa ndetse n’imigano isanzwe.
Charles RUZINDANA
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Narinzi ko iribwa n’ingagi gusa!
Icyo gihingwa ni agashya ahubwo bazagikwize mukarere, imigano iribwa!!!!