Nyanza: Abahinzi b’inyanya bavuwe imvune no kuzihingira mu nzu

Amwe mu makoperative ntangarugero y’abahinzi b’inyanya akorera mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza aravuga ko ubu atakivunishwa n’imirimo yakoreraga ubuhinzi bw’inyanya nyuma yaho bamenyeye uburyo bwa kijyambere bwo kuzihingira mu nzu buzwi ku izina rya Green House, bavuga ko bworoshya imirimo cyane.

Ibi biravugwa n’abanyamuryango ba koperative “Abagize ubumwe mu murimo” ikorera ubuhinzi bw’inyanya ahitwa Gahondo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza bahoze bazihinga mu buryo bwa gakondo.

Iki gisa n'inzu, ni green house abahinzi b'inyanya bahingiramo i Nyanza.
Iki gisa n’inzu, ni green house abahinzi b’inyanya bahingiramo i Nyanza.

Uburyo bushya iyi koperative yadukanye bwo guhingira inyanya mu nzu, abayigize baravuga ko bwatumye umusaruro babonaga wiyongera kuko ngo igiti kimwe cy’urunyanya cyera hafi ibiro 30 mu gihe mbere ngo n’ibiro bibiri ku giti babibonaga ari uko biyushye akuyam kandi mu buryo budahoraho.

Byiringiro Dieudonné, perezida w’iyi koperative yibumbiwemo n’abanyamuryango 51 avuga ko guhinga mu buryo bwa gakondo byabasabaga ingufu nyinshi barangiza bakabura umusaruro.
Ati: “Koperative yacu abayigize bahuguwe ku buryo bwo guhingira imboga mu nzu tubishyize mu bikorwa biraduhira umusaruro uriyongera ku buryo bugaragara.”

Uyu muhinzi arahinga mu gisa n'inzu bita green house.
Uyu muhinzi arahinga mu gisa n’inzu bita green house.

Ugeze muri iyi nzu ihingwamo inyanya atangazwa ahanini n’ubunini bwazo ndetse n’uburyo zerera hejuru zigiye zifashwe n’inkingi akaba aribyo bituma ku giti kimwe cy’urunyanya cyeraho umusaruro mwinshi kandi inyanya zikaba nini cyane.

Kanani Anani ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza ukurikiranira hafi iby’ubu buhinzi bw’imboga bukorerwa mu nzu, asobanura ko ntaho buhuriye n’ubwakorwaga mu buryo bwa gakondo.

Agira ati “Abahinzi bahingira igihe cyose bashakiye, haba ari mu mvura cyangwa mu gihe cy’impeshyi ikaze kuko hafi y’iyo nzu haba hari uburyo bwo kuhira izo mboga mu buryo bworoshye.”

Inyanya zahinzwe mu nzu zihundura zikiri nini cyane.
Inyanya zahinzwe mu nzu zihundura zikiri nini cyane.

Nk’uko uyu mukozi ushinzwe ubuhinzi abivuga, ngo ikiruhije muri ubu buhinzi ni uko buhenda, ariko ngo abashoboye kubushoramo amafaranga mu gihe cy’intangiriro barunguka cyane kuko babona umusaruro mu bwiza no mu bwinshi. Ati: “Imiterere y’inzu ihingwamo imboga irahenda cyane kuko igeze kuri miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda. Aya ariko ngo uwamaze kuyatanga, agahinga neza, arunguka cyane ku buryo ayagaruza ndetse akunguka cyane.”

Avuga ko amakoperative yatangiye gukoresha ubu buryo yabifashijwemo n’inkunga yatewe ariko ngo amakoperative yifitiye ubushobozi bwayo nayo yakoresha ubu buryo ngo kuko buri mu bituma umusaruro w’ibihingwa wiyongera kandi hahinzwe ubutaka buto.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ayamakuru arashimishije kubona igiti kimwe gitanga 30kg,icyo nsaba umunyamakuru nuko yaduha makuru arambuye ku biciro bya green house naho twa zisanga ndetse ningano yuriya murimama.kuko byafasha umuturage ufite amafranga make,agakora uko ubushobozi bw bunagna, urugreo afite 1,000,000 cg munsi yayayo,abonye ariya mashashi ,kubaka yakoresha ibiti,kuko wenda abyifitiye ishyamba,kuvomera aho gukoresha amatiyo cg ibindi bihenze koresha nkimigano mukimbo cyamatiyo cg se akajya vomera na rozwari akoresheje amazi meza.Ndifuza rero kumnya igiciro cya green house ,ibi umuturajye yabyikorera,aho kugura tanki ya plasitiki yakoresha ingunguru cg ubundi buryo

umunzi yanditse ku itariki ya: 23-03-2014  →  Musubize

ubwo amashirahamwe nkaya yavutse akaba aje gufasha abahinzi kwikura mu bibazo runaka ntacyo bakibay kandi nibatera imbere igihug cyose kizabyungukiramo

david yanditse ku itariki ya: 18-03-2014  →  Musubize

kudacika intege no guhora ushakashaka nibyo biteza imbere, ubu ejo abaturanyi bazaba bari muri iyo tumenya takabiyungaho ubu tura turi kwishimana nabo, nibyo birakwiye ko mubyo dukora kudacika intege kuko burya ibyiza bihora imbere. banyurwanda burya abshyize hamwe Imana irabasanga

kambari yanditse ku itariki ya: 18-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka