Nyamagabe: Kutabona inguzanyo ku gihe bihombya abahinzi

Abahinzi bagana ibigo by’imari gusaba inguzanyo baratangaza ko guhabwa inguzanyo bitinze ari imbogamizi kuko bituma imishinga yabo idakorerwa igihe bityo ntibabashe kubona umusaruro uhagije, bikanavamo kunanirwa kuzishyura.

Musabyemariya Thérèse, umuyobozi wa koperative Indatwa – Kagano ikora ubuhinzi bw’ingano, ibigori n’ibirayi mu murenge wa Uwinkingi mu karere ka Nyamagabe, avuga ko iyo bahawe inguzanyo yo gushora mu buhinzi bitinze bisaba ko bahinga nyuma y’abandi umusaruro ukaba muke, bityo bikaba byanateza ibibazo byo kwishyura bigoranye.

Abanyamuryango ba koperative Ibyiringiro Uwinkingi Sacco barasabwa kujya batanga imishinga isaba inguzanyo mbere.
Abanyamuryango ba koperative Ibyiringiro Uwinkingi Sacco barasabwa kujya batanga imishinga isaba inguzanyo mbere.

Kubwe ngo hakwiye gukorwa ubuvugizi igihe abahinzi basabye inguzanyo mu bigo by’imari bakayihabwa ku gihe. Ati “Ndumva twabona nk’ubuvugizi noneho rero umuhinzi yaba yatse inguzanyo agashoka ayibonera igihe.”

Koperative zo kubitsa no kugurizanya “Umurenge Sacco” ni bimwe mu bigo by’imari bitungwa agatoki mu gutinda gutanga inguzanyo ku bahinzi, bityo bikadindiza imishinga yabo.

Musabimana Prosper, ushinzwe inguzanyo muri koperative yo kubitsa no kugurizanya y’umurenge wa Uwinkingi “Ibyiringiro Sacco Uwinkingi” avuga ko mu gice bakoreramo abaturage basaba inguzanyo z’ubuhinzi ari benshi kandi ziba zigomba gutangwa mu buryo bukurikije amategeko.

Akomeza avuga ko niba bitegura guhinga igihingwa runaka bakangurira abahinzi gutanga imishinga yabo kugira ngo bahabwe inguzanyo bazabashe kunoza ubuhinzi bwabo, ariko akabagira inama yo kujya batanga imishinga yabo ku gihe kugira ngo n’abemerewe inguzanyo babashe kuzihabwa igihe kitararenga.

Ati “Hari igihe amadosiye (asaba inguzanyo) aba ari menshi bikaba ngombwa ko duhera ku yaje mbere bigatuma bitinda cyane ugasanga tubahaye amafaranga ihinga ryararangiye, ugasanga nicyo kibazo kizamo cyane. Inama nagira abanyamuryango bacu ni uko bajya bazana amadosiye mbere y’igihe kugira ngo babone amafaranga bagire umusaruro mwiza.”

Mu gihe umukozi ushinzwe inguzanyo avuga ko kubera bakira amadosiye menshi asaba inguzanyo abahinzi bajya bayatanga mbere y’igihe bakazahabwa amafaranga igihe kitararenga, abahinzi bo bifuza ko mu gihe bitegura igihembwe cy’ihinga bajya bagirirwa umwihariko imishinga yabo ikaba ariyo yitabwaho.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka