Nyamagabe: Kudahabwa imbuto y’ingano yizewe bishobora kuzahombya abahinzi

Kuba abahinzi b’ingano batarahawe imbuto y’indobanure ihagije kandi ku gihe nk’uko bisanzwe ngo bishobora kuzatuma umusaruro w’ingano muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2014 B utaba mwiza, kubera ko abaturage batahingiye igihe kandi abenshi bagatera iyo bishakiye ishobora kuba idatanga umusaruro ushimishije.

Iki ni kimwe mu bibazo byagaragajwe n’abaturage ubwo baganiraga n’itsinda ry’abadepite bo muri komisiyo y’ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije riri mu karere ka Nyamagabe kuva tariki 12-13/05/2014, hagamijwe kureba uko ibibazo byo mu buhinzi abadepite bagaragarije guverinoma muri manda ishize bikosorwa, no kureba ko raporo bagaragarijwe ari ukuri koko.

Depite Semasaka aganira n'abaturage bo mu murenge wa Uwinkingi.
Depite Semasaka aganira n’abaturage bo mu murenge wa Uwinkingi.

Musabyemariya Théresè, umuyobozi wa koperative Indatwa-Kagano yo mu murenge wa Uwinkingi ihinga ibigori, ibirayi n’ingano, avuga ko muri iki gihembwe cy’ihinga abaturage bahinze imbuto z’ingano zivangavanze ndetse bamwe ntibabashe kuzibona bagahinga ibindi bihingwa, bityo bikaba bishobora kuzagira ingaruka ku musaruro w’ingano.

Ati “Ni imbuto zivangavanze bagiye kugura mu isoko. Turazihinga ariko ntabwo zitanga umusaruro uhagije nk’imbuto z’indobanure. Hazaboneka umusaruro muke cyane….Icyifuzo ni uko bajya batuzanira imbuto kare kandi z’indobanure kubera ko ikirere kimaze iminsi kidutenguha waba wahinze nyuma ntiweze”.

Ubusanzwe abaturage bahabwaga imbuto y’ingano ndetse n’ifumbire na minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) binyuze muri “Nkunganire” aho Leta yabishyuriraga hafi kimwe cya kabiri cy’ikiguzi nabo bagatanga asigaye, ariko uyu mwaka habonetse imbuto nkeya ntiyagera ku baturage bose bari bayikeneye.

Umusaruro w'ingano ngo ushobora kuzaba muke muri iki gihembwe cy'ihinga.
Umusaruro w’ingano ngo ushobora kuzaba muke muri iki gihembwe cy’ihinga.

Mukamuganga Donatha, ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Nyamagabe avuga ko bari basabye imbuto ingana na Toni 400 ariko bagahabwa toni 46 gusa, kandi bakamenyeshwa ko bagomba kuyishakira igihembwe cy’ihinga kigeze hagati. Avuga ko ubu bafashe ingamba zo gutubura iyo bahawe ikazajya ibunganira mu bihembwe bitaha.

“Abahinzi twazihaye twagiranye amasezerano ko bagenda bakazihinga neza, zamara kwera bakajya bazana imbuto twabahaye -utwaye ibiro 50 akazana ibiro 50- zigahunikwa mu bigega dufite ku mirenge, igihe cyo guhinga cyagera tukaziheraho zikunganira za zindi dusaba muri MINAGRI,” Mukamuganga.

Depite Semasaka Gabriel, perezida wa Komisiyo y’ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije avuga ko basanze hari byinshi byo kwishimirwa nko kuba abahinzi bashima gahunda yo guhuza ubutaka, imbuto bahabwa ndetse n’ifumbire, ariko hakaba hakiri ibindi byo kwitabwaho harimo no kutageza ku bahinzi imbuto nziza, ihagije kandi ku gihe.

Umuyobozi w'akarere Mugisha Philbert, Depite Semasaka n'abandi bari kumwe mu itsinda baganira n'abarebwa n'ubuhinzi mu karere.
Umuyobozi w’akarere Mugisha Philbert, Depite Semasaka n’abandi bari kumwe mu itsinda baganira n’abarebwa n’ubuhinzi mu karere.

Nyuma yo kureba uko iki kibazo kimeze mu tundi turere ngo hazarebwa niba baganira na MINAGRI kugira ngo hafatwe ingamba ngo bitazongera kuba.

Bimwe mu byarebwaga n’iri tsinda harimo imitangire y’imbuto n’ifumbire, guhuza ubutaka no gutura mu midugudu, imitangire y’inguzanyo mu buhinzi ndetse no gufata neza ubutaka.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka