Ubu bwanikiro bukoze mu mahema manini ashobora kumisha imyaka mu minsi ibiri cyangwa ine igihe hatari izuba ryinshi.
Ubwanikiro bumwe ngo bushobora kumisha hagati ya Toni n’igice na toni ebyiri bukaba bugura hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 450 na 500.
Fransisco Mendes, Umuyobozi w’mushinga ugamije kongera umusaruro ukorera muri PAM, avuga ko ibi babikoze hagamijwe kugabanya umusaruro wangirika no kongera ubwiza bwawo bityo abantu bakabasha kwihaza mu biribwa kandi n’umuhinzi akabona umusaruro mwiza na we akagurisha ku giciro cyiza.
Abahinzi bahingira ku giti cyabo ariko bavuga ko ubu bwanikiro buhene, bagasaba kugabanyirizwa ibiciro kugira ngo na bo babashe kuba bakwigurira ubwanikiro.
Nshimiyimana Octave, Umukozi wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe Indwara n’Ibyonnyi, avuga ko ibiciro by’ubu bwanikiro bidahanitse ugereranije n’akamaro bufite.
Gusa ngo ku bahinzi ku giti cyabo bakwiye kwishyira hamwe bakagana ibigo by’imari bakagurizwa bakazajya bishyura buhoro buhoro uretse ko ngo gahunda ya leta ariko abantu bose bagana amakoperative.
Mu Karere ka Nyagatare habarirwa amakoperative y’abahinzi b’ibigori 25 agize ihuriro UNICOPROMANYA. Makumyabiri n’abiri muri yo, asanzwe agurirwa umusaruro wayo na PAM, akaba ari yo yahawe inkunga y’ubwanikiro.
Uretse aya makoperative yo mu Karere ka Nyagatare yahawe ubu bwanikiro nk’impano, hari kandi n’ayo mu turere twa Gatsibo, Ngoma na Kirehe na yo yabuhawe.
Ubwanikiro bwatanzwe bwose hamwe ngo bukaba bufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 27. Buri koperative yagiye ihabwa ubwanikiro bumwe.
Sebasaza Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
isoko ryo kugura ibishyimbo rizatera inzra abaturage kukominagiri yahaye isoko kugiciro 380FRW/kg1 ni menshi kubikorera bshinze za koperative kuko umuturage bazaha 350FRW nubwo bejeje Duke azishimira ifaranga yisahure inzr itéré CG imwinshe.
ubundi iyo mû Rd twejeje bihagije umusaruro uringaniye bigura atarenze 250frw
minagiri nigura kandi umusaruro ari Mike inzara izica abaturage
mutabare