Nyagatare: Abahinzi bakoresha uburyo bwo kuhira barishimira umusaruro bibaha

Abahinzi bo mu karere ka Nyagatare bakora ubuhinzi bifashishije uburyo butamenyerewe cyane mu Rwadna bwo kuhira imyaka, barishimira ko basigaye basarura no mu gihe cy’izuba, n’ubwo babitangiye bigoranye.

Ibi ni ibyemezwa n’abaturage bo mu mirenge ya Musheli na Matimba bakorera ubuhinzi bwabo ahatunganirijwe ubuhinzi bwuhirwa.

Shyaka George yari afite hegitari 14 yakoreragaho ubworozi bwa kijyambere. Avuga ko yagemuraga litiro 100 ku munsi z’amata mu nka 50 yororaga. Yari yarateye ubwatsi bwa kijyambere amoko 12 ari nabwo bwatumaga abona umukamo ushimishije.

Umusaruro w'inyanya wariyongereye kubera ko abahinzi buhira basarura no mu gihe cy'izuba.
Umusaruro w’inyanya wariyongereye kubera ko abahinzi buhira basarura no mu gihe cy’izuba.

Kuva mu bworozi akajya mu buhinzi ngo byaramugoye cyane mu mutwe. Yaje gusurwa n’impuguke za MINAGRI bamwereka uko ashobora kuzabona menshi kuruta ayo yabonaga mu bworozi ni uko arabyumva arabikora.

Yabanje guhinga ibitunguru kuri hegitari imwe akuramo miliyoni icyenda. Ubu yahinze hegitari ebyiri za Beterave. Ateganyamo amafaranga menshi arenga miliyoni 50 n’ubwo nta soko rinini yari yabona.

Hari ariko n’abahinga inyanya n’intoryi. Bamwe mu bahinga inyanya batangarije Kigali Today ko uretse kuba baramaze kwigurira amamoto, ubu bafite intumbero yo kugera ku modoka kandi bidatinze.

Bumwe mu buryo bukoreshwa mu kuhira.
Bumwe mu buryo bukoreshwa mu kuhira.

Nimuragire Wellars yahinze inyanya kuri hegitari eshatu. Avuga ko azazikuramo miliyoni zitari munsi ya 24 dore ko ngo zigurwa n’Abanyakigali bamuha amafaranga 500 ku kiro kimwe gusa.

Umukecuru Matilda Mukande avuga ko batunganya ubutaka bwabo kugira ngo hatangire gahunda yo kuhira imyaka, we yabyumvise vuba ndetse aba uwambere mu kurandura urutoki yari afite.

Icyo gihe ngo yahingaga imyaka ayivanze umusaruro ukaba mucye. Ubu ngo yajeje toni 10 z’ibigori akuramo miliyoni zirenga ebyiri. Avuga ko byamutunguye kuko ari ubwa mbere yari abonye umusaruro nk’uwo.

Ubu ngo inzu yarayitunganije, arihirira abana ishuli ndetse ngo aranateganya kugura imodoka. Kuri we nta mukozi wa leta umurusha umushahara. Ngo imbogamizi afite n’imbaraga naho ubundi ngo yakabaye umuherwa kubera ubuhinzi.

Ikimunezeza kurusha byose ngo ni uko ahinga ibihe byose haba ku mvura cyangwa ku zuba kuko imyaka ye ayuhira.

Ubuso bwatunganirijwe kuhirwaho ni hegitari 400. Izindi 500 zirimo gutunganywa nazo zikatangira gukorerwaho ubu buryo bwo kuhira bidatinze. Uburyo bukoreshwa mu kuhira imyaka ni ine.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyo uvuga ibyo kurusha amafaranga umukozi wa leta uburi kubeshya kuko biterwa nuwo ariwe.wenda ukorera ikigo cya leta we wayamurushya,ariko se gitifu we?

adolphine yanditse ku itariki ya: 19-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka