Ngoma: RAB yatanze imboto 1000 z’imboga mu rwego rwo gushyigikira indyo yuzuye

Ubwo hasozwaga ukwezi k’umuryango tariki 08/11/2012, ikigo cy’ igihugu cy’ubuhinzi (RAB) cyatanze imbuto y’imboga ku miryango 1000 yo mu murenge wa Rurenge mu karere ka NGoma.

Nkuko byasobanuwe n’uwaje ahagarariye Ministiri w’ ubuhinzi muri uyu muhango, Ndabamenye Theresphore, yatangaje ko RAB yatanze iyi mbuto mu rwego rwo gushyigikira indyo nziza igomba kuranga umuryango uboneye w’Umunyarwanda.

Iyi ntumwa yasabye ko iyi mbuto izunganira gahunda y’akarima k’igikoni kuri buri rugo bityo mu mpera z’uyu mwaka wa 2012 buri rugo rukaba rugomba kuba rufite akarima k’igikoni.

Yagize ati “Umuryango mwiza urangwa n’indyo yuzuye kuko abasangira ubusa bitana ibisambo, uyu mwaka turifuza ko warangira akarere ka Ngoma gafite uturima twigikoni 100 %.”

Umurenge wa Rurenge wahawe iyi mbuto utuwe n’imiryango 6000. Abatuye uyu murenge bishimiye cyane iyi nkunga ya RAB maze biyemeza guhinga imboga kuko bamaze gusanurirwa ibyiza byazo ku buzima.

Uwitwa Kayihura yagize ati “Hari ababuraga iyo mbuto ariko kuva duhawe imbuto nziza ntawabura kuzihinga kuko imboga ntawe zitaryohera ahubwo nuko kuzihinga usanga tutabiha agaciro gusa tumenye icyo gukora.”

Umurenge wa Rurenge ni umurenge ugaragara nk’icyaro; ikibazo cy’imirire mibi nubwo kitagaragajwe cyane ntawashidikanya ko gihari urebye abari bitabiriye uyu muhango.

Muri uyu muhango kandi habereyemo igikorwa cyo gutanga ifunguro ryuzuye ku bana bato ririmo ibiryo, imbuto ndetse n’amata.

Muri gahunda yo guca indwara z’imirire mibi uyu murenge wiyemeje ko buri mudugudu ugiye kugira ishuri ry’indyo yuzuye aho ababyeyi bazajya abahura bakigishwa n’abajyanama b’ubuzima babihuguriwe uko batunganya ifuguro ruzuye.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka