Musanze: Umuhinzi w’ibirayi agiye guhinga nta butaka akoresheje

Umuhinzi mworozi utuye mu kagali ka Kivugiza, umurenge wa Nyange mu karere ka Musanze, aravuga ko mu rwego rwo kurwanya indwara zifata imbuto y’ibirayi, agiye guhinga iyi mbuto akoresheje ikoranabuhanga ridakoresha ubutaka.

Uyu muhinzi witwa Karegeya Apollinaire avuga ko yakoze ingendoshuri mu bihugu bya Kenya ndetse n’u Bufaransa, aho yaboneye ubumenyi buhagije bwatuma azamura umusaruro w’ibihingwa nk’ibirayi, ahereye mu kugabanya indwara zibasira imbuto.

Karegeya Appolinaire asanzwe ari umuhinzi mworozi w'intangarugero mu karere ka Musanze.
Karegeya Appolinaire asanzwe ari umuhinzi mworozi w’intangarugero mu karere ka Musanze.

Ati: “Ni ikoranabuhanga rigezweho. Akenshi indwara z’ibihingwa zituruka mu butaka buba burwaye. Kugirango imbuto ibe ari umwimerere nta burwayi ifite, ndashaka ko nazajya nyihinga mu kirere ntaho ihurira n’ubutaka, dukoresheje imashini, tugashyiramo amazi, imyunyu ngugu n’ibindi, noneho imashini ikajya ibigaburira”.

Uyu muhinzi avuga ko kugeza ubu ubu buhinzi bwatangiye kugeragezwa na RAB, bityo nawe nk’umuhinzi mworozi wa kijyambere, akaba ashaka kubitangira, ku rwego rwa mbere rw’imbuto y’ibirayi.

Ati: “Indwara nyinshi zifata imbuto z’ibirayi zizifata ku kiciro cya mbere. Tuzajya dukoresha iri koranabuhanga ku mbuto ya mbere, ishobobora guterwa muri hegitari ebyiri. Izivuye muri izi hegitari ebyiri zizajya ziba zishobora guterwa muri hegitari zigera ku 150. Uyu ni umuti ku kibazo cy’imbuto yajyaga ibura ku bahinzi, kuko mfite n’ibigenza nzajya nihunikiramo”.

Iyi niyo nzu azajya ahingamo ibyo birayi nta butaka bukoreshejwe.
Iyi niyo nzu azajya ahingamo ibyo birayi nta butaka bukoreshejwe.

Uyu muhinzi kandi, avuga ko afite gahunda yo kuzamura umusaruro w’ibirayi nk’uko bahora babikangurirwa na Perezida wa Repubulika, aho ubwo aheruka mu karere ka Musanze yababye kuzamura umusaruro w’ibirayi beza kuri hegitari imwe.

Ati: “Umwaka utaba ndaba neza toni 50 kuri hegitari imwe, ibi rwose niko bizaba bimeze, kandi byose mbikesha inama z’umukuru w’igihugu”.

Uyu muhinzi, avuga ko uyu mushinga we ateganya kuwutangira mu kwezi kwa kabiri umwaka utaha wa 2014, ku buryo mu mpera z’umwaka, imbuto z’indobanure zaba zatangiye kuboneka ku bahinzi.

Ati: “Mu kwezi kwa cumi, abahinzi baraba batangiye kubona imbuto zatubuwe hakoreshejwe uburyo budakoresha ubutaka bwitwa aeroponic”.

Aka kuma niko akoresha apima imvura iri mu kirere.
Aka kuma niko akoresha apima imvura iri mu kirere.

Kugeza ubu inzu zizakorerwamo ubu buhinzi ziri gutunganywa, ndetse n’ibikoresho bizifashishwa bikaba byabonetse mu gihe cya vuba, kuko uyu muhinzi yabonye inkunga y’umushinga IFDC CATALIST.

Ati: “Nabonye inkunga ya miliyoni 28, nanjye nkazashyiramo 50% by’ikiguzi cy’umushinga wose, ku buryo mu ntagiriro z’umwaka utaha tuba twatangira”.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

uyu muhinzi ndabona akataje muri technology.Gusa njye ntabwo mbyumvise neza ukuntu azahinga nta butaka.Rwose nasabaga uwabyumvise neza kunsobanurira kuko ndumva nkeneye kubimenya.

rukundo yanditse ku itariki ya: 28-11-2013  →  Musubize

uwo muhinzi azabanze ayinge ibirayi bike, babipime barebe ko nta ngaruka mbi bizatera

alexandre yanditse ku itariki ya: 22-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka