Musanze: Ntibavuga rumwe k’uwahanze akamashini gahungura ibigori

Karegeya Appolinaire, umuhinzi w’intangarugero mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Musanze n’Urugaga Imbaraga mu Ntara y’Amajyaruguru ntibumvikana k’uwaba yarahanze akamashini gahungura ibigori, kuko buri wese yiyitira ko ari we wagakoze bwa mbere.

Aka kamashini kavungura ibigori vuba kandi byinshi ugereranyije n’uwakoresheje intoki; nk’uko byemezwa na Karegeya. Avuga ko umuhinzi wakoresheje aka kamashini yavungura ibiro 300 mu gihe uwakoresheje intoki atarenza ibiro 30 ku munsi.

Agira ati “mu gutunganya umusaruro ushobora gutunganya ibiro 30 ku munsi. Uyu we wakoresheje aka kuma yavungura ibiro 300 mu gihe uwakoresheje intoki gusa yahunguye ibiro 30, urumva ko aba akubye inshuro 10 uwakoresheje intoki gusa. Ubwo rero igihe kiragabanuka, ibigori bye ntibimenagurike”.

Karegeya uvuga ko ari we wakoze bwa mbere ako kamashini akomeza avuga ko abana bakunda kugakoresha kubera ko biba bimeze nk’umukino.

Karegeya yemeza ko yahereye kuri aka kamashini gahungura ibigori agenda akavugurura buhoro buhoro.
Karegeya yemeza ko yahereye kuri aka kamashini gahungura ibigori agenda akavugurura buhoro buhoro.

Gukoresha aka kamashini gatuma umuhinzi akoresha igihe gito kandi abona umusaruro umeze neza kuko ngo ntabwo gakobora cyangwa gasatura impeke z’ibigori nk’uko ukoresha intoki cyangwa ubihura nk’uhura ibishyimbo bimera.

Kuva mu mwaka wa 2007, Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) batangije gahunda yo guhuza ubutaka ku bihingwa byatoranijwe mu ntumbero yo kongera umusaruro no kwihaza ku biribwa.

Nk’uko imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi ibigaragaza, ubuso bwahujwe bwagiye bwiyongera, buva kuri hegitare ibihumbi 28 muri 2007 zigera ku bihumbi 602 muri 2012.

Izi mpinduka mu buhinzi zatanze umusaruro kuko mu gihe gito umusaruro ku bigori wikubye inshuro nyinshi nko ku bigori wikubye inshuro eshanu.

Gutunganya umusaruro na byo byabaye ikibazo, kugira ngo Karegeya agishakire umuti yatekereje akamashini gakoresha intoki ariko umuhinzi adakoresheje umwanya mwinshi n’imbaraga; nk’uko yakomeje abitangariza umunyamakuru wa Kigali Today.

Igitekerezo cy’ako kamashini yagikuye he?

Karegeya asobanura ko batekereje gukora akamashini k'imbaho ngo gahendukire abahinzi.
Karegeya asobanura ko batekereje gukora akamashini k’imbaho ngo gahendukire abahinzi.

Uyu mugabo ufite uburambe mu buhinzi avuga ko hari ifoto yabonye mu gitabo cy’iyamamazabuhinzi cya MINAGRI cyagaragaza abagore bari guhungura ibigori bakoresheje ikintu gisa nk’ingasire.

“Ngendeye kuri urwo rusyo nti ntawashyiramo ikigori k’impanga bakoresha bari guhunga ugacomekamo ikigori ukakubakira intebe yo kwicaraho ukazunguza umukono ibigori bikihungura bitagoranye ni aho igitekerezo cyavuye,” Karegeya.

Ngo ubusanzwe afite impano yo gushushanya, yaragashushanyije maze ashaka umuntu usudira arakamusobanura amwemerera ko yagakora. Afatanyije n’umusuderi (umuntu ukora akazi ko gusudira) bakoze ak’icyuma katari kameze neza ariko bagenda bakavugurura.

Ako kamashini kagura ibihumbi 15, amafaranga atari make ku muhinzi wo hasi. Ariko avuga ko nyuma y’aho bakoze ako mu mbaho kugira ngo bagabanye igiciro cyako gahendukire umuhinzi, ko kagura ibihumbi 10.

Urugaga Imbaraga na MINAGRI bivuga iki?

Perezida w’Urugaga Imbaraga mu Ntara y’Amajyaruguru, Elisabeth Mukarurinda yabwiye Kigali Today ko ako kamashini kakozwe n’Urugaga Imbaraga kugira ngo korohereze imvune abahinzi bahuraga na zo.

Hirya no hino utumashini duhungura ibigori turakorwa.
Hirya no hino utumashini duhungura ibigori turakorwa.

Mukarurinda atera utwatsi iby’uko ako kamashini kakozwe na Karegeya Appolinaire wabaye na Perezida w’uru rugaga muri aya magambo: “Oya ntabwo ari we (Karegeya) wagakoze. Ni organization y’umuryango nyine ariko ntabwo ari we wagafonze (Fonder/wahanze)”.

Kayiranga Emmanuel ushinzwe guhunika umusaruro uva ku buhinzi (Strategic planning reserve) muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi atangaza ko nta makuru bafite k’uwaba yarahanze ako kamashini keretse bakoze ubushakashatsi.

Agira ati “Njyewe nta bushakashatsi nigeze mbikoraho, njye aho kavukiye simpazi”. Icyakora, ngo akeka ko kakorewe bwa mbere mu Ntara y’Amajyaruguru.

Hirya no hino utu tumashini duhungura ibigori turakorwa

Gafaranga Joseph wabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga Imbaraga mu Majyaruguru na we ashimangira ko akamashini kavungura ibigori kakozwe n’Urugaga Imbaraga nyuma yo kuva mu rugendoshuri yajyanyemo na Karegeya i Bugande ahitwa Kawanda mu Kigo cy’ubushakashatsi cya Uganda.

Yemeza ko nyuma y’urwo rugendo bicaye ari batatu (Gafaranga na Karegeya n’undi atibuka) bahereye ku kuma babonanye abahinzi bo muri Uganda kari gafite igihanga n’amenyo bashyiramo ikigori bikavunguka biyemeza gukora akandi bahereye kuri ako.

Aka kamashini kamaze gukwira hirya no nino mu gihugu hari n’abemeza ko kageze no mu bihugu by’’abaturanyi. Ngo icyatumye gakwira ahantu henshi ni uko bakamuritse mu mamurikagurisha atandukanye, abantu bakabona bakagakunda.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twese abahinzi twemezako karegeya afite impano yo kuvumbura ibintu byinshi byifashishwa mubuhinzi. Nubu arakomeje mukarurinda yamusimbuye asanga ibyo byose bihari namureke rero akomeze atuvumburire. Big up karegeya!

Niyigena Grace yanditse ku itariki ya: 24-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka