Murambi: Haravugwa amakimbirane hagati y’abahinga mu gishanga cya Kanyonyomba

Hamaze iminsi havugwa ubwumvikane buke hagati y’abahinzi bahinga umuceri mu gishanga cya Kanyonyomba giherereye mu Karere ka Gatsibo, biturutse ku micungire mibi y’iki gishanga.

Tariki 12/02/2014, umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise aherekejwe n’Umuhuzabikorwa w’Umushinga RSSP ukorera muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Dusabe Jolly, basuye aba bahinzi bagiye guhosha ayo makimbirane.

Ngenzuzi ya koperative y’aba bahinzi, ivuga ko hari abahinzi 312 bagumuraga abandi bakaza gufatirwa umwanzuro wo kubakura muri koperative yabo imirima yabo igahabwa abandi.

Igishanga cya Kanyonyomba gihingwamo umuceri mu Karere ka Gatsibo.
Igishanga cya Kanyonyomba gihingwamo umuceri mu Karere ka Gatsibo.

Abo bahinzi bishyiriyeho amategeko abagenga ariyo akubiyemo; gucibwa amande y’ibihumbi 10 ku muntu udahinga umurima yahawe, ikindi nuko udakoresha umurima yahawe yirukanwa akaba ari na byo byakozwe ku bahinzi batabyubahirije.

Umuhuzabikorwa w’Umushinga RSSP, Jolly Dusabe, yanashimiye aba bahinzi b’umuceri uburyo bo ubwabo bishyiriyeho amategeko abagenga ndetse akaba abafasha kwishyira kuri gahunda no kwirindira umutekano.

Aba bahinzi baboneyeho umwanya babaza Umuyobozi w’Akarere, ibibazo birimo kuba badafite isoko ry’umuceri wabo, akaba yabasubije ko isoko ryamaze kuboneka.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka