Mayange: Harimo kubakwa ubuhunikiro bw’imyaka buzabika toni esheshatu

Mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera harimo kubakwa ubuhunikiro bw’imyaka bufite ubushobozi bwo kwakira toni esheshatu z’umusaruro uzaba watunganijwe mu nganda mbere yo kuba wajyanwa ku masoko ku gurishwa kandi ntibashe kwangirika.

Ubu buhunikiro bwagiye butinda kubakwa ariko ubu inyubako zabwo zigeze ku kigero cya 55,5 %; nk’uko bisobanurwa na Nkinzingabo Jean de Dieu ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Bugesera.

Nkinzingabo avuga ko ubu buhunikiro buje bukurikira ubundi 9 bwubatswe mu yindi mirenge igize akarere ka Bugesera.

“nta murenge n’umwe wo muri aka karere udafite ubuhunikiro, bukaba bufasha mu gusarura cyane cyane bukoreshwa mu kwanika umusaruro w’ibigori kuko byo mbere y’uko bihunikwa bigomba kubanza kwanikwa kugirango bitazangirika”.

Bumwe mu buhunikiro 9 bumaze bwubakwa mu karere ka Bugesera.
Bumwe mu buhunikiro 9 bumaze bwubakwa mu karere ka Bugesera.

Ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Bugesera avuga ko mbere y’uko imyaka ishyirwa mu buhunikiro ibanza guterwa imiti kugirango bitazangirika.

Yagize ati “mu mirenge yose uko ari 15 hahunitswe toni zigera kuri 3892 z’imyaka, muri buri murenge abaturage bagomba guhunika igihe basarura. Ibi bikaba bikorwa mu rwego rwo kwiteganyiriza mu gihe cy’ibura ry’ibiribwa”.

Avuga ko uretse ibi ko birinda n’abaturage kwangiza umusaruro wabo kuko iyo bawufite ari mwinshi bituma hari abawangiza bawugurisha ku giciro gito bigatuma batiteganyiriza kuburyo hari n’igihe inzara yabatera kandi barahinze.

Buri muturage agira ibiro runaka atanga abihereye uko umusaruro wabonetse ndetse nuko abishoboye nk’uko biba byavuye mu nama z’abaturage.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka