Kuzamura ingengo y’imari yagenerwaga ubuhinzi byazamuye umusaruro ubukomokaho
Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) itangaza ko kongera ingengo y’imari yagenerwaga ubuhinzi n’ubworozi byagiriye abahinzi akamaro, kuko bashoboye kwiteza imbere n’ibyo bahinga bikiyongera mu bwinshi.
Ingingo y’imari igenerwa ubuhinzi yazamuwe ivanwa ku 8% igera ku 10% nyuma y’uko u Rwanda rushyiriye umukono ku masezerano Nyafurika agena iterambere ry’ibikomoka ku buhinzi, nk’uko Tony Nsanganira, umunyamabanga wa leta muri MINAGRI yabitangaje kuri uyu wa kane tariki 6/11/2014.
Yagize ati “Iyo urebye ku mibare y’abaturage bavuye mu bukene muri icyo gihe (Kuva twakongera amafaranga ajya mu buhinzi) igice cy’ubuhinzi cyabigizemo uruhare kugera kuri 45%. Ibyo byose byavuye kuri ubu bushake bwo gushyira 10% by’ingengo y’imari mu buhinzi”.
Ibi yabitangarije mu nama Nyafurika y’abikorera iteraniye mu Rwanda, yiga ku buryo ubuhinzi bwahuzwa n’ubucuruzi mu rwego rwo guteza imbere abaturage kandi bukanagabanya imibereho mibi mu baturage.
Yatangaje ko hari n’aho byagiye bigaragara ko ingufu zashyizwe mu buhinzi zagize uruhare mu kuzamura umusaruro inshuro zikubye eshanu no kugera kuri eshashatu. Ariko yatangaje ko ibi bidahagije ku buryo guverinoma ifite gahunda yo gukomeza gushyiramo andi mafaranga.
U Rwanda nicyo gihugu cya mbere kandi ku mugabane w’Afurika kuba cyaragejeje ingengo y’imari igenerwa ubuhinzi ku 10%, nk’uko byari byameranyijweho mu masezerano yiswe CADAP.
Leta y’u Rwanda kandi itangaza ko yashyize ingufu mu gukangurira abashoramari gushora imari yabo mu Rwanda, gusa bakaba bari kurwana n’ikibazo cy’ubutaka bukigaragara ko ari buto, nk’uko Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, François Kanimba yabitangaje.
Ati “Hari za gahunda turimo zo kugenda duhuza ubutaka no guhindura imiturire y’Abanyarwanda mu buryo butatanye bakajya gutura mu midugudu, biragenda biduha icyerekezo kuko iyo ubutaka bwamaze kugaragara butavangavanze n’amazu bwengeranye byoroshya cyane ubufatanye hagati y’abashoramari n’abahinzi kugira ngo ubutaka bushobore gukoreshwa neza muri za gahunda zo kongera umusaruro”.
Iyi nama y’iminsi itatu ihuje abikorera n’impuguke mu gushakira hamwe uburyo hahangwa udushya mu guteza imbere ubuhinzi bugamije kwinjiza amafaranga, no gusaba abayobozi gushyiraho politiki zorohereza abahinzi cyane cyane abo mu cyaro.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ubunhinzi bufatiye isi yose akamaro kuko nibwo dukesha kubaho cyane kurya niyo mpamvu dushimira minagri ko yazamuye ingengo yi’amari yabwo kandi igisigaye niukububungabunga maze umusaruro ukarushaho kwiyongera