Isaranganywa ry’imirima mu gishanga cya Bugarama rigiye gukosorwa

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwashyizeho komisiyo yo kugenzura no guca akarengane kagaragaye mu isaranganywa ry’imirima mu Gishanga cya Bugarama.

Hari hashize iminsi bamwe mu bahinzi bo mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi binubira ko isaranganywa ry’imirima mu gishanga cya Bugarama ritakozwe nk’uko amabwiriza ya Minisiteri y’ubuhinzi abigena.

Kugira ngo igishanga cya Bugarama gicikemo akajagari kandi kirusheho gutanga umusaruro, Ministeri y’ubuhinzi yafashe ingamba ko cyacungwa na Leta akaba ariyo igena isaranganywa ry’imirima yacyo hibandwa cyane cyane ku bari basanzwe bahingamo umuceri.

Abaturage b’umurenge wa Bugarama bavuga ko abari bashinzwe kubagabanya no kubereka imirima batabikoze mu mucyo kuko ngo usanga harabayemo amarangamutima n’icyenewabo.

Abaturage mu nama igamije guca amakosa yagaragaye mu isaranganywa ry'imirima mu gishanga cya Bugarama.
Abaturage mu nama igamije guca amakosa yagaragaye mu isaranganywa ry’imirima mu gishanga cya Bugarama.

Ubuyobozi bw’akarere nabwo busanga ibyo abaturage bavuga ari byo hakurikijwe amakuru yagiye atangwa n’amaraporo atandukanye; nk’uko umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimama Oscar, yabisobanuye.

Mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, tariki 21/08/2012, akarere kashyizeho komisiyo yo kubicukumbura izaba igizwe n’ushinzwe ubuhinzi mu karere, ushinzwe ibidukikije, abaturage batanu b’inyangamugayo ndetse n’abahagarariye ingabo na Polisi.

Mu rwego rwo guca akarengane mu isaranganywa ry’imirima muri iki gishanga cya Bugarama hagatahurwa abayitanze ku buryo bunyuranyije n’amabwiriza ndetse n’abayibonye batayikwiye hahise.

Akanama kazakurikirana ibyo bibazo kagizwe n'abaturage, abayobozi n'abashinzwe umutekano.
Akanama kazakurikirana ibyo bibazo kagizwe n’abaturage, abayobozi n’abashinzwe umutekano.

Aho bizagaragara ko hari uwabonye umurima atabikwiye azawamburwa. Igishanga cya Bugarama gifite ubuso bwa hegitari 1500 gikorwaho n’imirenge ine y’akarere ka Rusizi ariyo Bugarama, Nyakabuye, Muganza na Gikundamvura.

Iki gishanga cyasaranganyijwe mu myaka ya 2009 na 2010 gitangira guhingwamo bwa mbere muri Kanama 2011. Ubu hakaba hakoreramo amakoperative ane: COPRPRIKI, CAHEMU, Jya mbere muhinzi w’umuceri, na CIMUNYA.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka