Imiryango ya AGRA, RDO na RWARRI ngo igiye gukemura ibibazo biteza umusaruro muke uva mu buhinzi

Ishyirahamwe Nyafurika ryunganira ubuhinzi (AGRA) n’imiryango yo mu Rwanda ikorana naryo, RDO na RWARRI biyemeje gukemura ibibazo by’umusaruro mucye n’ubukene mu bahinzi bakorana nabo.

Ibyo bibazo ngo bishingiye ku ibura ry’ubumenyi, kurumba k’ubutaka, kubura imbuto nziza, hamwe no kutabona isoko bagurishaho ku giciro kibanogeye.

Umukozi muri AGRA (ibumoso) n'Umuyobozi wa RWARRI, mu kiganiro bagiranye n'abanyamakuru .
Umukozi muri AGRA (ibumoso) n’Umuyobozi wa RWARRI, mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru .

John Bideri, umuyobozi wa RWARRI yabwiye abanyamakuru, kuri uyu wa Gatanu tariki 7/3/2014, ko bashaka kumva ibibazo abahinzi bo mu turere umunani ikoreramo bafite, kugira ngo umusaruro w’ibigori, soya n’ibishyimbo ushobore kwiyongera, kutangirikira mu buhunikiro no kubona isoko.

Yagize ati “Tugereranyije n’ibyo ubushakashatsi butubwira, tubona ibyo bihingwa bitanga umusaruro muke cyane; dufatiye urugero ku bigori bihingwa mu majyepfo, hegitare(ha)imwe iracyavamo toni ebyiri, mu gihe bishoboka yavamo toni esheshatu; mu burasirazuba ha imwe iratanga toni 3.5.”

Bideri yavuze ko ahandi bidashimishije, ari uburyo umusaruro wangirika iyo uvuye mu murima, ku buryo ngo muri kirogaramu (kg) 100 z’ibigori bivuye mu murima, 30 kg muri byo byangirika bisarurwa cyangwa biri mu buhunikiro.

Icyakora ngo hari icyizere cyo kudahura n’ibibazo nk’ibyo mu bihe biri imbere, hashingiwe ku musaruro wabonetse mu bahinzi bakorana nabo.

Bigeri yavuze ko mu Ntara y’amajyepfo umusaruro wavuye kuri toni(t) 1.8 kuri hegitare imwe y’ubutaka, ugera kuri toni eshatu kuri hegitare. Mu Ntara y’uburasirazuba ubu hegitare imwe itanga toni enye.

Imiryango ya AGRA, RWARRI na RDO itangaza ko igiye gushyira imbaraga mu kwerekera abaturage uburyo bategura ubuhinge, imikoreshereze y’ifumbire (mvaruganda n’imborera) no kuguriza ifumbire n’imbuto y’indobanure abadafite ubushobozi bwo guhita babibona.

Bavuze kandi ko bagiye gufasha abahinzi kwita ku myaka iri mu mirima, kubaha utwuma dupima ko imyaka yumye neza, kubafasha gutegura ubuhunikiro ndetse no kubashakira inganda zibatunganyiriza umusaruro, hamwe n’isoko ritabahenda bawugurishaho.

Biteganyijwe ko tariki 13/3/2014, abahinzi bafashwa n’imiryango ya RDO na RWARRI bazahurira mu nama mu karere ka Ngoma, hagamijwe kwiga icyatuma bongera umusaruro w’ibigori, soya n’ibishyimbo, kandi bakawugeza ku masoko utangiritse.

RWARRI na RDO biyemeje guteza imbere ibyo bihingwa mu turere twa Ngoma, Rwamagana, Muhanga, Kamonyi, Kirehe, Nyanza, Gatsibo na Nyagatare; mu gihe AGRA ibashakira abafatanyabikorwa bo ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko mu bihugu 17 by’Afurika ikoreramo.

RWARRI bivuze Rwanda Rural Rehabilitation Initiative mu magambo arambuye yo mu cyongereza; RDO ikaba Rwanda Development Organisation, naho AGRA bigasobanura Alliance for a Green Revolution in Africa.

Ubwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasuraga akarere ka Musanze umwaka ushize, yanenze ubuke bw’umusaruro uva mu buhinzi bwo mu Rwanda.

Naho raporo yakozwe muri uyu mwaka n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa(FAO), igaragaza ko kimwe cya kane cy’ibiribwa ku isi byangirika, bitewe n’uko mu bihugu bikize bajugunya ibyo bariye bagasigaza, mu bihugu bikennye ho ibiribwa bikaba byangirikira mu isarura.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

hagomba kwita ku buhinzi bugatera imbere ku buryo twihaza tugahaza n’amahanga bityo tugatera imbere ku buryo bufatika

gafigi yanditse ku itariki ya: 9-03-2014  →  Musubize

umuhinzi ni kamwe mukazi gatunze abanyarwanda kurugero runini, mugihe kazambye cg umusaruro utari kuboneka bivuze ngo igihugu ntikiba kigana ahantu heza, initiatives nkizi zakabyeho cyane mu rwego rwo kuvugurura ubuhinzi

karenzi yanditse ku itariki ya: 9-03-2014  →  Musubize

umwuga mwiza ni ugomba guteza imbere nyiri kuwukora rero ndumva gahunda yabo ari nziza kuko izafasha abahinzi kugera ku ntego baba bihaye ubwo baba barimo barahinga.

Gasabo yanditse ku itariki ya: 8-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka