Ibijumba ngo bikwiye guhabwa agaciro kuko bitunze benshi mu Rwanda

Impuguke zo mu mushinga mbaturabukungu CIP (Centro International de la Papa) ziratangaza ko abaturage bakwiye guha agaciro igihingwa cy’ibijumba kuko gitunze benshi kandi kikaba cyanavamo ibindi biribwa, aho kukitirira amazina agaragaza ko ntacyo kimaze.

Umushinga CIP ubinyujije mu mushinga SASHA ukorera mu turere tumwe na tumwe tw’u Rwanda, wazanye ubwoko bw’ibijumba by’umuhondo bishobora kuvamo ibiribwa bitandukanye nk’ifu, ibisuguti n’umutobe (Jus).

Sina Gerard, umwe muri ba rwiyemezamirimo nawe ukorera ibijumba inyongeragaciro akabihinduramo ibikorwa bitandukanye, avuga ko ikoranabuhanga yongera muri ibi bijumba biri mu byafasha kurwanya ubukene.

Yagize ati "Iyo wicaye ku meza wabonye ikijumba ari icyokeje, ari ifiriti, ubundi wabonye biswi cyangwa wabonye umugati ariko kuko byose bitera inyota ugasorezaho na jus yacyo. Bityo ikijumba ukaba wagihaye agaciro, vitamine A irimo ariko cyane cyane bya bindi by’umuhondo nibyo biba irimo."

Ibijumba bishobora kuvamo ibintu bitandukanye birimo ibisuguti n'umutobe.
Ibijumba bishobora kuvamo ibintu bitandukanye birimo ibisuguti n’umutobe.

Imbuto y’ibijumba yazanywe n’umushinga SASHA yabanje kudakundwa ariko yageze aho isigaye iirwanirwa kugeza n’aho kuri iki gihe abaturage baba bayifuza ari benshi ikaba yarabaye nke.

Kuri iki kibazo, Jean Jacques Mbonigaba, umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB), atangaza ko batangiye gushyiraho uburyo bwo gutubura imbuto kugira ngo zigere kuri benshi.

Ati "Bifata igihe kugira ngo imbuto za buriya bwoko bw’ibijumba bugere ku baturage bose babwifuza. Icyo turimo dukora ubu ni ugushyiraho uburyo bw’abaturuzi benshi bashoboka muri buri turere, aho bazajya batubura imbuto kuko dushaka no kuzirinda indwara."

Abashakashatsi bitabiriye inama yiga ku guteza imbere igihingwa cy'ikijumba.
Abashakashatsi bitabiriye inama yiga ku guteza imbere igihingwa cy’ikijumba.

Ku ruhande rw’umushinga CIP uri no gusoza manda yawo mu Rwanda, wemeza ko bahisemo iki gihingwa kuko bazi akamaro cyagira ku kuzamura imibereho n’ubukungu mu gihe kitaweho, nk’uko byatangajwe na Jane Low, umuyobozi wa CIP, ubwo hatangizwaga amahugurwa ku kongerera agaciro ibijumba kuri uyu wa gatatu tariki 29/1/2014.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyo mbuto y’ibijumba ni nziza,turifuzako yagera iwacu mu Karere ka BURERA kuko hari ubutaka bwera ibijumba,tuzahuza imirima nkuko twabikoze ku bigori,ku bishyimbo no ku birayi,bityo agafaranga kazatugeraho nta gushidikanya

NSENGA JOSEPH yanditse ku itariki ya: 30-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka