Huye: Guhinga umuceri baraza n’imirima, byongera umusaruro

Ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke mu by’ubuhinzi, bwagaragaje ko guhinga umuceri igipande kimwe cy’igishanga ikindi kikarazwa byongera umusaruro kandi bikarengera n’ibidukikije.

Prof. Elias Bizuru na Erasme Uyizeye, abarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, ari nabo bakoze ubu bushakashatsi, bakabukorera mu gishanga cya Rwasave, bavuga ko uburyo bwo guhinga imirima imwe yo mu gishanga indi ikarazwa bufitiye akamaro cyane abahinzi ndetse n’igihugu muri rusange.

Prof. Elias Bizuru ati:" muri ubu bushakashatsi twakoze, byagaragaye ko uretse no kuba ubu buryo bufitiye akamaro abahinzi kuko butuma babona umusaruro mwinshi, twanasanze uburyo bahingagamo mbere bwarangizaga ibidukikije, kuko ubutaka bwacu bwajyanwaga n’amazi.”

Ngo guhinga igipande kimwe ikindi kikarazwa, bituma ubutaka buva mu mirima yahinzwe bufatwa n’aharajwe. Ibi ngo binatuma hatifashishwa amafumbire menshi iyo abantu bagiye kongera guhinga, kuko na yo aba atatwawe n’amazi.

Mu gishanga cya Rwasave, aho impuguke mu by'ubuhinzi zakoreye ubushakashatsi.
Mu gishanga cya Rwasave, aho impuguke mu by’ubuhinzi zakoreye ubushakashatsi.

Kuba ubu buryo bushya bw’imihingire y’umuceri ari ingirakamaro binemezwa na Alexandre Mukundabantu, perezida wa Koperative COAIRWA, imwe mu makoperative ahinga umuceri muri iki gishanga cya Rwasave mu karere ka Huye.

Yagize ati:" ubu bushakashatsi bwatugiriye akamaro cyane. Mbere tugihinga igishanga cyose icyarimwe, ntabwo umusaruro wabonekaga neza kubera ko amafumbire yirundiraga hamwe. Twahingaga umuceri ugashisha ariko ntiwere, mbese ukagira ngo twahinze ibyatsi gusa.
Byanadusabaga kongeramo amafumbire uko duhinze kuko indi yabaga yagiye mu mazi."

Na none kandi, ngo umusaruro wariyongereye. Yagize ati:"aho twakuraga toni eshanu, ubu iyo twahinze mu buryo bushya tuhakura toni zirindwi, tukabona toni zirenga ebyiri z’inyongera."

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Oya bahabwe ifumbire mazebahinge burigihe mazeba
sarure byinshi nahokura zabyonigihombo kinini.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 1-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka