Gisagara: Umusaruro wo mu bishanga ngo wabahinduye imibereho

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara bahinga mu bishanga barahamya ko kuva batangira kubihingamo ubuzima bwabo bwahindutse bukaba bwiza cyane, kuko bavuga ko akenshi mu bishanga hava umusaruro mwinshi kuruta imusozi.

Nk’uko umwuga w’ibanze mu Karere ka Gisagara ari ubuhinzi, abaturage bahamagarirwa kutagira ubutaka bapfusha ubusa ngo bube aho budahingwa.

Ngo byatumye abenshi bitabira guhinga mu bishanga bivuye ku nyigisho bagiye bahabwa n’ubuyobozi.

Abahinga mu bishanga bavuga ko biri kubateza imbere.
Abahinga mu bishanga bavuga ko biri kubateza imbere.

Mukamana Felomene na Rubanda Mark ni bamwe mu bahinga mu bishanga. Bavuga ko imyaka itanu bamaze bakora ubuhinzi mu bishanga bamaze kubona impinduka nziza mu buzima bwabo kurusha mbere bagihinga mu masambu yabo gusa.

Mukamana ati “Mbere nahingaga akarima gato mfite hafi y’urugo simbashe gutunga urugo rwanjye, ariko aho ntangiye gukodesha mu gishanga nkajya mpinga nk’abandi, nabonye umusaruro ndikenura.”

Mukamana avuga ko mu gishanga cya duwani kiri mu Murenge wa Kibirizi ahakodesha pariseri ebyiri aho azishyura buri imwe amafaranga 1000 ku gihembwe. Iyo imyaka yeze abasha kugaburira abana be babiri akanasagurira isoko nk’uko abivuga.

Amafaranga Mukamana akura ku isoko ngo ni yo amugurira ubwisungane mu kwivuza ndetse akanakemura ibindi bibazo by’urugo.

Rubanda kimwe na Mukamana avuga ko guhinga mu gishanga byamuteje imbere, kuko ngo kuva aho yaboneye pariseri yo gukodesha mu gishanga cy’Akanyaru, nyuma y’imyaka itanu amaze kwizamurira inzu ndetse no mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2015 ngo yiguriye inka.

Ati “Guhinga mu gishanga bitanga umusaruro kuruta guhinga imusozi, nanjye biri kunzamura kuko ibigori cyangwa ibishyimbo neza ntahandi nari kubivana.”

Munezero Clarisse ushinzwe Ubuhinzi n’Ubworoi mu Karere ka Gisagara avuga ko bashishikariza abaturage guhinga ibishanga kuko ari ahantu heza habereye ubuhinzi igihe cyose kuko ho haboneka amazi n’iyo ikirere cyaba cyahindutse.

Mu Karere ka Gisagara ubutaka bwose buhingwa buri kuri hegitari 42.327 naho ibishanga bihingwa bikaba kuri hegitari 10.000.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka