Gisagara: Barashimirwa uburyo bitabira guhinga bahuje ubutaka

Abaturage b’abahinzi bo mu murenge wa Kansi mu karere ka Gisagara barashimwa uko bitabira uburyo bwo guhinga bahuje ubutaka, kandi bakaba barabashije no guhashya indwara ya kirabiranya mu rutoki yari yarashegeshe uyu murenge wa Kansi.

Ibi ni byagarutsweho ubwo ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’intara y’amajyepfo bafatanyaga n’abaturage bo mu murenge wa Kansi batangiza igihembwe cy’ihinga saison B 2014 ku rwego rw’intara y’amajyepfo mu karere ka Gisagara tariki 05/03/2014.

Hatangizwa iki gihembwe cy’ihinga abayobozi muri ministeri y’ubunzi n’ubworozi ndetse n’ibigo biyishamikiye bari kumwe n’abayobozi bo mu ntara y’amajyepfo bateye imbuto y’ibigori kuri hagitari 25.

Umunyamabanga wa Leta uhoraho muri ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi, Tonny Nsanganira, atangaza ko mu rwego rwo kongera umusaruro abahinzi bakwiye kumva ko ari ngombwa gukorera hamwe kandi bagakoresha inyongeramusaruro, ashoramari nabo bakibuka ko bagomba gukorana n’abahinzi ku buryo bibagirira akamaro ku mpande zombi.

Ati “Icyo tubashishikariza ni ugukorera hamwe, icyo tubashishikariza ni ugukoresha inyongeramusaruro n’abashoramali tukabasa kwegera abaturage bagakorana”.

Abayobozi batandukanye bifatanyije n'abaturage ba Gisagara gutangiza igihembwe cy'ihinga.
Abayobozi batandukanye bifatanyije n’abaturage ba Gisagara gutangiza igihembwe cy’ihinga.

Abahinzi b’ibigori bo mu murenge wa Kansi nabo bemeza ko kuva batangira guhinga ibigori ku buso bugari bamaze kubona inyungu bagerereranyije na mbere. Aba bahinzi bavuga ko uretse no kuba babasha kubona ibigori barya ngo babasha no kubona ubushobozi bubafasha gukemura ibibazo mu miryango yabo.

Guverineri w’intara y’amajyepfo, Alphonse Munyantwali, yasabye abahinzi kuva mu buhinzi bw’akajagari kuko butuma batabasha gutekereza imishinga migari, ahubwo bagahinga bakoresha imibare mu bikorwa byabo, kandi bakibuka guhingira igihe bagana mu buhinzi bwa kijyambere.

Ati “Ubuhinzi n’ubworozi bifite uruhare runini mu mibereho no mu bukungu bw’Abanyarwanda, icyo rero abaturage basabwa ngo bwiyongere ni uguhingira igihe, hagakoreshwa n’inyongeramusaruro”.

Abahinzi bo mu karere ka Gisagara kugeza ubu bamaze kwitabira guhinga bahuje ubutaka. Naho ku kijyane n’indwara yakiraburanya yari yaradutse mu rutoki hagaragajwe ko ku bufatanye bw’inzego zitandukanye n’abahinzi babashije guca ubwo burwayi mu karere ka Gisagara.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka