Gisagara: Abangirijwe imyaka n’imvura y’amahindu bazahabwa izindi mbuto

Abaturage bo mu murenge wa Mukindo ho mu karere ka Gisagara baheruka kwangirizwa imyaka n’imvura y’amahindu yaguye kuwa kabiri w’icyumweru cyashize, barasezeranywa ko bazahabwa imbuto izabafasha kongera guhinga ibyangiritse ndetse bagakorerwa n’ubuvugizi aho bibaye ngombwa.

Nyuma y’imvura iherutse kugwa ikangiza imitungo y’abaturage muri tumwe mu duce tugize akarere ka Huye, iyi mvura yarimo urubura rudasanzwe yanageze no mu murenge wa Mukindo ho mu karere ka Gisagara. Aha ikaba yarangije imyaka cyane cyane igihingwa cy’urutoki.

Ku bigaragarira amaso, ingaruka z’iyi mvura, ziboneka cyane ku gihingwa cy’urutoki, aho amakoma yakubiswe n’urubura, yatangiye kuma. Ngo ariko si insina gusa zangijwe n’iyo mvura y’amahindu, nk’uko bitanganzwa na bamwe mu baturage bagezweho n’iki kiza mu murenge wa Mukindo.

Seraphine Nyiraneza ati “Yaratwangirije cyane, dore nk’ubu imigozi y’ibijumba nari naratabiye yose yahise yangirikira mu butaka ubwo ngo biransaba kuzayirandura nkatera indi”.

Aba baturage basaba kubonerwa zimwe mu mbuto z’ibyo bari baramaze guhinga, byangirikiye mu butaka, kugirango byibura ngo bazabashe kugira icyo basarura.

Mu myaka yangijwe cyane n'imvura harimo urutoki.
Mu myaka yangijwe cyane n’imvura harimo urutoki.

Sebahiga Theoneste, w’imyaka 63 akaba umwe muri aba baturage ati “Kuva uko nganiye uku twagushije imvura y’amahindu ariko ntayigeze imera nk’iriya iheruka. Badufashije bakaduha imbuto nka za soya n’ibigori maze tukongera tugatera byadufasha rwose”.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’umurenge wa Mukindo, Niyitegeka Noella, ushinzwe ubuhinzi, avuga ko n’ubwo umusaruro bateganyaga muri uyu mwaka ushobora kuzagabanukaho nka 30%, bazagerageza gufasha abaturage kongera gusana urutoki ndetse bakazakorerwa n’ubundi buvugizi buzashoboka.

Ati “Koko imyaka yarangiritse ariko nk’urutoki tuzabafasha tubabe hafi tuberekere uko bavugurura urutoki rugatanga umusaruro kurushaho, naho ku mbuto hari izo dusanzwe duhabwa na MINAGRI ndetse ubu iy’ibigori yaraje izabageraho ariko hari n’ibindi biturenze twazakomeza kubakorera ubuvugizi mu nzego zibishinzwe zisumbuyeho”.

Mu tugari twa Runyinya na Nyabisagara muri uyu murenge wa Mukindo ho mu karere ka Gisagara, niho haguye iyo mvura idasanzwe. Nta nzu zasenyutse. Abashinzwe ubukungu n’amajyambere muri utu tugari twombi, ubu ngo bari gukora ibarura ry’imyaka yangiritse, nyuma bikazashyikirizwa ubuyobozi bw’akarere.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka