Gihundwe: Abahinzi b’ibigoli bafite impungenge z’igabanuka ry’umusaruro

Abaturage b’umurenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi basanzwe bahinga ibigoli ubu baravuga ko bafite impungenge ko umusaruro w’ibigoli byahinzwe mu gihembwe cya kabiri cy’ihinga (saison B) uzagabanuka cyane bitewe n’izuba ryavuye ari ryinshi.

Abo bahinzi batangaje ko iri zuba ryinshi ryavuye muri iki gihembwe cy’ihinga gishize ngo ryavuye cyane ubwo imyaka yari imaze kugera aho itangira gupfundika imbuto, cyane cyane ibigoli byari bikeneye cyane imvura kuko byari bitangiye guheka imvura igahita ibura ku buryo nta gushidikanya ko umusaruro uzaba mucye cyane.

Iri gabanuka ry’umusaruro bavuga ko ribateye impungenge kuko n’ubundi mu ihinga rishize (saison A) na bwo abahinzi bari bahuye n’ikibazo cy’urubura rwinshi rwari rwaguye na bwo ibihingwa bigeze igihe byari bikeneye imvura ngo byere icyo gihe na bwo ntibeza neza uko byari byitezwe.

Iki gihe nacyo ngo kibagendekeye nabi ku buryo bamwe badatinya kuvuga ko bazahura n’inzara ikaze, dore ko bari baranahinze babanje gufata ku nguzanyo amafumbire bari bakoresheje, bakaba bibaza uko bazabigenza ngo bishyure ayo mafumbire, bakaba babona baguye mu gihombo gikomeye, kandi rwiyemezamirimo wabahaye ayo mafumbire we byanze bikunze ngo bagomba kumwishyura.

Harelimana Onesphore ushinzwe iterembere ry’ubukungu mu kagali ka Gatsiro avuga ko mu kagali ka Gatsiro ngo ubusanzwe hera ibigoli byinshi cyane kuko hari aho babihinga kuri hegitari zirenze 40 bakurikije ubuso babaga bahuje , akaba avuga ko ngo iyo byeraga neza basaruraga nka toni 160 zabyo kuri ako gace gato gusa, kuko hari n’andi masite nka Kavumu n’igishanga cya Cyunyu hombi hagera kuri hegitari 96 na ho hahingwa.

Harelimana Onesphore avuga ko ako kagali ka Gatsiro ahahingwa hose hangana na hegitari 227 iyo habaga hahinzwe ibigoli hashoboraga kwera ibingana na toni 908 byatumaga ako kagali kaba n’ikigega cy’umurenge wose wa Gihundwe ku gihingwa cy’ibigoli.

Mu kagali ka Shagasha na ho ngo iyo bahingaga ahahuje ubutaka hangana na hegitali 75 bashoboraga gusarura toni 300 z’ibigoli ku buryo wasangaga imvura yaguye neza igihe nk’iki ikigoli kivuga rikijyana muri ako kagali; nk’uko byemezwa na Nyiransabimana Léa ushinzwe iterembere ry’ubukungu mu kagali ka Shagasha.

Iri zuba ryacanye kare rero ibigoli bitaragera igihe cyo kwera bigakurikira urwo rubura rwari rwaje mbere ubu abahinze nyuma bakaba batanizera kugeramo, bamwe ndetse nk’aho i Shagasha ngo ibiti by’ibyo bigoli bimwe barabihinduye ibyatsi by’amatungo kuko kwera ko ngo bakuyeyo amaso, ibyari byagerageje guheka Nkongwa na yo ikaba yarabigiyemo ikabyangiza.

Icyakora abashinzwe iterambere ry’ubukungu mu tugali tw’uwo murenge tubonekamo ibishanga bavuga ko batangiye gushishikariza abaturage kuvomerera imyaka barimo bahingamo muri iki gihembwe cya gatatu cy’ihinga kigiye gutangira kugira ngo nibura ibizahingwamo bizaramire abaturage, kuko ubu bazahingamo cyane cyane ibikomoka ku mboga bakaba bizera ko umusaruro uzavamo uzabarengera.

Ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Gihundwe, Gatete Alphonse, avuga ko kuba gahunda yo guhunika imyaka mu bigega byabugenewe itaratera imbere muri uwo murenge ari ikibazo gikomeye kuko n’ibyo bejeje babihunika mu buryo bwa gakondo bigatuma iyo icyiza nk’iki kije kitabura gushegesha abahinzi kandi yenda baba barejeje neza mu bihe bya mbere.

Icyakora asaba abaturage b’uwo murenge kudacika intege ahubwo bakamenyera kujya bahinga kare n’ubwo hari igihe biba ikibazo nk’igihe imbuto yatinze kubageraho, dore ko abahinzi bagomba kubanza kuyihabwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB) ngo babone guhinga kuko ngo baramutse bahinze kubyo baba bejeje umusaruro wagabanuka,I byo byo gutegereza imbuto na byo bikaba bituma badahinga kare ngo beze kare izuba ritarabyica.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ministere y’ubuhinzi nibabe hafi kuko ndumva bitazaborohera gusa kuba bigaragarye hakiri kare ni ikizere cyuko ibuye ryagararaye riba ritakishe isuka, tukizerko kandi biba Atari ubwmbere byaba bibaye kuko buri mwaka habaho ihinga kandi hari igihe usanga nko mumyaka ibiri sihize ibi byizuba biba byarabaye, twakigira rero kubiba byarabaye

sam yanditse ku itariki ya: 14-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka