Gicumbi: Ibirayi byibasiwe n’indwara y’ibiyege

Ibiyege ni ibintu bimeze nk’ibihumyo byimeza ku gasozi ariko biboneka cyane cyane mu gihe cy’imvura bikaba bitaribwa kubera uburozi bwabyo byifitemo bwakwangiza ubuzima bw’abantu ndetse bukagira na virusi yitwa milidiyo byanduza igihingwa k’ibirayi.

Ibi biyege biri mu bwoko bw’ibihumyo rero muri iki gihe bikaba byibasiye igihingwa cy’ibirayi mu Karere ka Gicumbi aho byanduza ibirayi indwara ya Milidiyo bikangirika amababi ndetse ntibikure neza.

Uhagarariye ubuhinzi mu Karere ka Gicumbi, Nzeyimana Jean Chrisostome, avuga ko mu gihe cy’imvura ibiyege bikunze kwanduza imyaka cyane cyane igihingwa cy’ibirayi ariko abaturage baba batabisobanukiwe kuko akenshi bakunze kuvuga ko imvura yabangirije imyaka.

Mu byukuri ngo ntabwo iba ari imvura yangiza ibirayi ahubwo ni virusi ituruka muri bya biyege hanyuma ikajya ku mababi y’ibirayi agatangira kubora. Nzeyimana avuga ko kuyirwanya nta kundi uretse gutera imiti yabugenewe maze iyo miti ikica za virusi zagiye kuri icyo gihingwa.

Ubundi buryo bwo kubirwanya harimo no kurandura ibiyege aho babibonye hose no kugura umuti wo gutera ku mababi kuko iyo hadatewe umuti bya bihingwa byose biragenda bikangirika ugasanga byashizeho amababi ndetse ntabwo biba bikeze kubera ikibazo cy’iyo virusi ya Milidiyo.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka