Gakenke: Bemeza ko gahunda nshya ya“Twigire Muhinzi” izabafasha kwongera umusaruro

Abahinzi bo mu karere ka Gakenke bavuga bagiye kongera umusaruro, nyuma yo gusurwa na bamwe mu bakozi ba minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) bakaganirizwa ku mpinduka mu bijyanye n’itangwa ry’imbuto n’amafumbire mu gihembwe cy’ihinga cya 2014 A.

Kuba mbere imbuto imbuto zaragezwaga ku bahinzi bazigejejweho na leta ngo akenshi byatumaga abahinzi batayibonera igihe bitandukanye na gahunda nshya yiswe “Twigire Muhinzi”, aho imbuto izajya igera kubahinzi bayigejejweho n’abikorera bashinzwe kuzana imbuto n’ifumbire (Agro dealers).

Murekezi Charles asobanura uburyo gahunda nshya yo kugeza ku mbuto abaturage z'ingera umusaruro
Murekezi Charles asobanura uburyo gahunda nshya yo kugeza ku mbuto abaturage z’ingera umusaruro

Izi mpinduka kandi zikaba zigomba kujyana nuko aho leta yunganiraga abahinzi ku mbuto zituruka hanze yu Rwanda 100%, bitazongera kuko noneho bazunganirwa 75% mugihe izisanzwe zikorerwa mu Rwanda zizunganirwa kuri 50%.

Damien Munyemana wo mu Murenge wa Karambo n’umuyobozi wungirije wa Koperative Huguka Muhinzi Gakenke, avuga ko iyi gahunda bayakiriye neza kuko mbere baheraga mu gutegereza imbuto bazahabwa bigatuma hari n’igihe ibageraho itinze bagahinga imburagihe ibihingwa nti byere.

Bamwe mu bayobozi b'inzego zibanze, abayobozi bamakoperative hamwe n'abakozi bashinzwe ubuhinzi munzego zibanze basobanurirwa.
Bamwe mu bayobozi b’inzego zibanze, abayobozi bamakoperative hamwe n’abakozi bashinzwe ubuhinzi munzego zibanze basobanurirwa.

Ati “icyo bizatumarira nuko umusaruro uziyongera kuko uzitabwaho mbere mwihinga ryawo, imbuto yitaweho kandi yaziye kugihe, naho ubundi byapfiraga mw’itumizwa ry’imbuto kuko nta ruhare twagiragamo kubera twasabaga ariko uyumunsi wanone nukwitumiriza udafite amafaranga akabireka.”

Naho Jean de Dieu Niyibizi n’umuyobozi wa Koperative Twihangire umurimo y’abahinzi bibigori, asobanura ko iyi gahunda izabafasha kwongera umusaruro kuko izaba ishingiye kumatsinda arimo hagati y’abantu 15 na 30 bafite umuyobozi wabo arinawe uzajya abafasha gukoresha inyongeramusaruro no kugirango imbuto ibagerereho igihe.

Ati “Bizatuma umuhinzi asobanukirwa n’ibijyanye n’ubuhinzi mu gukoresha imfumbire n’imbuto nziza, bikazanadufasha kubasha gukorana n’amabanki ku buryo n’umuhinzi utabashaga kubona ubushobozi bizamworohera kubona ifumbire.”

Kuba mbere abahinzi batarizerwaga n’amabanki ahanini bitewe nuko batabashaga kubona ingwate kuburyo bugaragara ngo ntibizongera kubaho kuko kuba bazaba barihamwe umwe azajya yishingira mugenzi we inguzanyo ikaboneka bataruhijwe nkuko Niyibizi abisobanura.

Umuhuzabikorwa ushinzwe ibijyanye n’amafumbire n’imbuto muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (Minagri) Dr. Charles Murekezi nawe yemeza ko ubu buryo buzatuma umusaruro wiyongera bitewe nuko bazahingira kandi bakanabagarira igihe.

Ati “kubigaragara bazakomeza kwunguka kubera ko izimbuto nibazikoresha bakahingira kugihe umusaruro wabo uzazamuka kandi n’amafaranga bashoyemo bakayagaruza ndetse bakanunguka.”

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Deogratias Nzamwita yasabye abashinzwe kuzana imbuto n’ifumbire (Agro dealers) kuzabikorera igihe kuburyo bishobotse byatangirana n’icyumweru gitaha cyangwa igikurikiyeho gusa ariko anasaba inzego zibanze gutegura ibikorwa by’ubuhinzi kugirango hatazabaho ubucererwe.

Ati “Abanyamabanga nshingabikorwa bimirenge mukurikirane ko ibindi bikorwa bitegura izo mbuto n’ifumbire nabyo biba byatunganye bikajyana no gutegura imirima kuburyo abazazana imbuto n’ifumbire bazasanga biri tayari.”

Biteganyijwe ko mugihembwe cy’ihinga cya 2014 A mu Karere ka Gakenke bazongera umusaruro w’ifumbire ukagera kuri toni 2194.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nibo iyo gahunda ikwiriye guheraho kuko nibo batunze abanyarwanda ubuhinzi bwabo babugire ubunyamwuga maze ngo urebe ukuntu bibateza imbere maze n’ikibazo cy’inzara kigashira burundu.

Kayira yanditse ku itariki ya: 9-08-2014  →  Musubize

erega ahari ubushake ntakitagerwaho, gukora cyane tukagabanya amagambo , dufite ubuyobozi bwiza bushyigikiye ubuhinzi mbere yabyose dufatirane ayo mahirwe rwose ,

mahirane yanditse ku itariki ya: 9-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka