Burera: Umusaruro w’ibirayi wariyongere ariko abahinzi barataka igihombo

Abahinzi b’ibirayi bo mu karere ka Burera baturiye ikirunga cya Muhabura batanganza ko umusaruro w’ibirayi wiyongereye kurusha mbere ngo buryo hari aho wikubye hafi inshuro ebyiri bitewe no gufumbira mu buryo bukwiye ndetse n’ikirere kikaba cyarabaye cyiza.

Aba bahinzi bavuga ko batangiye gusarura ibirayi byeze neza mu kwezi kwa 10 kugeza na n’ubu bagisarura kandi ngo bazanakomeza gusarura kugeza nko mu ntangirizo za 2015, ibintu bitari bisanzwe bibaho ngo kuko ubundi gusarura ibirayi ntibyajyaga birenza nk’amezi abiri.

Manishimwe Damien agira ati “Ubundi mbere hari n’ubwo umuntu yahombaga ugasanga yateye nk’imifuka itatu, agakuramo nk’itanu. None ubungubu umuntu ari gutera umufuka (w’ibirayi) agakuramo nka toni nk’eshatu (z’ibirayi)”.

Abahinzi b'ibirayi bavuga ko umusaruro wabyo wiyongereye kurusha mu bihe byatambutse.
Abahinzi b’ibirayi bavuga ko umusaruro wabyo wiyongereye kurusha mu bihe byatambutse.

Undi muhinzi wabigize umwuga witwa Semarembo Félicien, wo mu murenge wa Cyanika, nawe ahamya ko umusaruro wiyongereye, ku buryo yari asanzwe asarura toni zigera kuri 35 z’ibirayi kuri hegitari imwe ariko ubu yasaruye toni 40.

Semarembo nawe ahamya ko icyatumye umusaruro wiyongera ari ukubera ko bashyizemo ifumbire kandi ko kuva babitera nta zuba ryinshi ryavuye, ahubwo haguye imvura kandi nayo itari nyinshi cyane bityo ibirayi bikura neza.

Bifuza isoko ritabahenda

N’ubwo aba bahinzi bavuga bishimiye umusaruro w’ibirayi babonye ngo bahangayikishijwe n’abacuruzi babahombya babaha igiciro kiri hasi.

Kuri ubu ikilo kimwe cy’ibirayi kiragura amafaranga y’u Rwanda 80 mu karere ka Burera ku buryo ashobora no kumanuka akagera ku mafaranga 70 ku kilo kimwe.

Semarembo avuga ko yasaruye toni 40 kandi mbere yarasaruraga toni 35 z'ibirayi kuri hegitari imwe.
Semarembo avuga ko yasaruye toni 40 kandi mbere yarasaruraga toni 35 z’ibirayi kuri hegitari imwe.

Aba bacuruzi bemeza ko ayo mafaranga ari make cyane ukurikije n’ayo baba bashoye bari kubihinga. Ngo umuhinzi ahabwa byibura amafaranga 100 ku kilo kimwe cy’ibirayi yakunguka.

Ndayambaje Evariste agira ati “Ukurikije ukuntu ahinga avunika mu bikoresho, ku ifumbire, abakozi, imbuto (y’ibirayi) ihenda yayiguze kuri 400 (amafaranga y’u Rwanda) (ikilo kimwe), ugasanga agurishije (ku mafaranga) 80 ni akarengane. Byibura nka (amafaranga) 120 abigurishirije hano”.

Mpabuka Nicolas yungamo ati “Ndeza toni n’igice (z’ibirayi). Igishoro nakoresheje nka 150 (ibihumbi 150 by’amafaranga y’u Rwanda). Ni ukuvuga ngo ningurisha kuri (amafaraga y’u Rwanda) 80, ubwo uri kumva ni makeya, ni ibihumbi 120 (amafaranga y’u Rwanda) ni uguhomba rwose!”

Mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka ubwo itsinda ry’Abadepite bagize komisiyo y’ubuhinzi, ubworozi ndetse n’ibidukikije, basuraga abahinzi b’ibirayi bo mu karere ka Burera, abo bahinzi babagejeje icyo kibazo cy’uko bahendwa n’abacuruzi.

Aba badepite bagiriye inama abo bahinzi yo kujya bakura ibirayi bike bike kugira ngo batabikurira rimwe bikaba byinshi ku isoko. Basabye abo bahinzi kandi gushaka ibigega byabugenewe byo kujya bahunikamo ibirayi mu gihe habaye umwero mwinshi.

Abahinzi b'ibirayi bavuga ko umusaruro wabyo wiyongereye kurusha mu bihe byatambutse.
Abahinzi b’ibirayi bavuga ko umusaruro wabyo wiyongereye kurusha mu bihe byatambutse.

Ikindi ni uko Depite Semasaka Gabriel, ukuriye iyo komisiyo, yemereye abo bahinzi kubakorera ubuvugizi kugira ngo bakomeze kubona isoko kandi ritabahenda.

Ku bijyanye no guhunika ibirayi, abahinzi bavuga ko bibora cyangwa bigahita bimera kandi ngo ntibabirekera mu murima ngo kuko baba bakeneye kubisarura kugira ngo muri iyo mirima bahingemo indi myaka.

Si ubwa mbere abahinzi b’ibirayi bo mu karere ka Burera bavuga ko iyo bejeje ibirayi bahendwa n’abacuruzi baza kubagurira. Batunga agatoki abo bita “Abakomisiyoneri” bitambika hagati yabo n’abo bacuruzi bakaba aribo bavuga ko ibirayi byabonetse maze abacuruzi bakaza kubirangura batanga amafaranga make.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka