Burera: Ibishyimbo byitwa “Ingemane” babigereranya n’amabuye y’agaciro

Abaturage bo mu murenge wa Gatebe na Bungwe mu karere ka Burera, batangaza ko ibishyimbo byitwa “Ingemane” muri ako gace bimaze kubateza imbere, mu buryo bugaragara ngo ku buryo babigereranya n’amabuye y’agaciro.

Aba baturage bavuga ko bamaze imyaka igera kuri ine bahinga ibyo bishyimbo bishingirirwa. Iyo ubibonye ntiwabitandukanya n’ibindi bisanzwe uretse ibara ryabyo risa n’umweru urimo utubara duto duto tw’umutuku.

Ibi bishyimbo nibyo bita Ingemane. Ababihinga babifata nk'amabuye y'agaciro kuko ikilo kimwe cyabyo gishobora kugura y'amafaranga y'u Rwanda 700.
Ibi bishyimbo nibyo bita Ingemane. Ababihinga babifata nk’amabuye y’agaciro kuko ikilo kimwe cyabyo gishobora kugura y’amafaranga y’u Rwanda 700.

Abaturage bahinga ibyo bishyimbo bavuga ko usibye kuba biryoha kubera imyunyu ngugu byifitemo, binafite isoko cyane haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Maniragaba Vincent, umwe mu bahinzi bo mu murenge wa Gatebe, avuga ko atarabona imbuto z’ibishyimbo by’“Ingemane” yari asanzwe ahinga ibishyimbo, ariko yarasaruraga ntabone amafaranga y’u Rwanda arenga ibihumbi 100 ku gihembwe kimwe cy’ihinga.

Ngo ariko aho atangiriye guhinga ibishyimbo by’ “Ingemane” asigaye asarura akabona amafaranga agera ku bihumbi 300, yahinze ahantu hangana n’igice cya hegitari imwe.

Maniragaba avuga ko ibyo bishyimbo iyo byeze bishobora kugura amafaranga y’u Rwanda 700 mu gihe ibisanwe biba bigura amafaranga 400 cyangwa munsi yayo.

Maniragaba avuga ko iyo asaruye Ingemane igihembwe kimwe yinjiza amafaranga ibihumbi 300 kandi yahinze igice cya Hegitari imwe gusa.
Maniragaba avuga ko iyo asaruye Ingemane igihembwe kimwe yinjiza amafaranga ibihumbi 300 kandi yahinze igice cya Hegitari imwe gusa.

Ikindi ngo ni uko n’iyo igiciro cy’ibishyimbo by’ “Ingemane cyagiye hasi, kitajya munsi y’amafaranga 500, ngo iyo hatajemo abo bita abamamyi bashobora kubigurisha ari munsi yayo.

Agira ati “Jye nari nsanzwe ndi umuhinzi n’umworozi ariko mu buzima bwanjye ntabwo nari narigeze nsarura amafaranga arenze ibihumbi 100. Ariko aho ibishyimbo by’ ‘Ingemane’ biziye, igihembwe kimwe iyo mpinze ibihumbi 300 mbasha kubibona mbivanye mu musaruro.”

Akomeza avuga ko ibishyimbo by’ “Ingemane” bifite isoko muri Uganda. Ngo hari n’abandi baza kubigura baturutse i Kigali. “Iyo byeze babasha kuza bakabigura ku giciro kiri hejuru, n’umuturage rero akabasha kwiteza imbere.”; nk’uko Maniragaba abisobanura.

Muhawenimana Odette, avuga ko afite agasambu gato cyane ngo ariko iyo agahinzemo “Ingemane” gaashyiramo ifumbire, yezamo ibishyimbo akabona ibyo arya akanagurisha ku buryo iyo agurishije abonamo amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 40. Agia ati “ Ingemane’ aba ari ifaranga rijojoba.”

Abaturage baganiriye na Kigali Today bavuga ko bagereranya ibyo bishyimbo n’amabuye y’agaciro nka “Zahabu” cyangwa “Wolfram”, ngo kuko igihe cyose uwabyejeje abijyanye ku isoko bitajya bibura ubigura kandi akabigura ku giciro kiri hejuru bityo nyirabyo akabona amafaranga.

Usibye kuba aba baturage bavuga ko ibyo bishyimbo bifite icyanga, ntibasobanukiwe neza n’impamvu bigura amafaranga menshi ku isoko. Gusa ariko bavuga ko ababibagurira bashobora kuba babikoramo “Biscuits.”

Céléstin Simpenzwe, umukozi ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Burera, avuga ko ibishyimbo byitwa “Ingemane” byatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), biturutse mu bushakashatsi ikora mu buhinzi.

Simpenzwe avuga ko ibyo bishyimbo bihingwa gusa mu mirenge ibiri yo mu karere ka Burera ari yo Bungwe na Gatebe. Ahandi bihingwa ni mu karere ka Gicumbi mu mirenge ituranye n’iyo yo muri Burera.

Mu karere ka Burera hera ibishyimbo cyane kubera ko n’ubutaka bwaho bwera. Hakunze guhingwa ibishyimbo bishingirirwa. Mu mwaka wa 2012 RAB yahamurikiye imbuto nshya 12 z’ibishyimbo.

Ayo moko y’ibishyimbo mashya afite umwihariko kuko harimo intungamubiri y’ubutare (Fer:Fe) ituma amaraso y’umuntu aba meza ndetse n’umubiri we ukihanganira indwara, bikongera imibereho myiza ye.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mudusobanurire: -
Ibishyimbo by’ibkungeri. -Ibishyimbo by’ingemane

Mutabazi Denys yanditse ku itariki ya: 2-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka