Burera: Asarura toni eshatu z’ibishyimbo kuri hegitari akinjiza arenga miliyoni imwe

Umuhinzi wa kijyambere witwa Shiragahinda Augustin utuye mu murenge wa Cyanika, akarere ka Burera, avuga ko yahisemo guhinga kijyambere ibishyimbo kuko bimuha umusaruro mwinshi bityo nawe akabona amafaranga atubutse.

Shiragahinda avuga ko ahinga ibishyimbo bishingirirwa ku butaka bungana na hegitari imwe. Kuri iyo hegitari ahahinga ibiro by’ibishyimbo biri hagati ya 50 na 70 kandi iyo ikirere cyagenze neza ngo asarura toni eshatu z’ibishyimbo.

Uyu muhinzi wa kijyambere avuga ko yatangiye guhinga kijyambere ibishyimbo mu mwaka wa 2008 abikundishijwe n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ubwo bakoreraga igerageza mu murima we, imbuto y’ibishyimbo bari baratubuye.

Ngo kuva icyo gihe yeza ibishyimbo byinshi kandi akabibonera isoko kuko ibyo yeza bikundwa kuko biba birimo intungamubiri y’ubutare.

Shiragahinda avuga ko asarura toni eshatu z'ibishyimbo kuri hegitari imwe zikamuha amafaranga y'u Rwanda arenga miliyoni imwe.
Shiragahinda avuga ko asarura toni eshatu z’ibishyimbo kuri hegitari imwe zikamuha amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni imwe.

Umusaruro we ngo awugurisha ku mushinga witwa Harvest Plus. Ikiro kimwe bakimugurira ku mafanga y’u Rwanda 600. Mu gihe ubundi ku mwero, ku isoko, ikiro k’ibishyimbo kiba kigura amafaranga 300.

Ayo mafaranga yose abona yamuteje imbere kuburyo ngo amaze kugera kuri byinshi harimo gutangira umuryango we amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, kurihira abana be batatu biga mu mashuri yisumbuye (bihumbi 300 ku mwaka) harimo babiri biga mu Rwanda naho umwe yiga muri Uganda.

Agira ati “Ubu maze kwibonera amashanyarazi, nakuyemo inka, mu rugo noroye inka eshatu, nashoboye kubona ikigega gifata amazi y’imvura no kwikenura ku bundi buryo busanzwe. Mfite abana babiri biga muri segonderi noneho nkaba mfite n’umwe ntangira mu ishuri ryigenga mu gihugu cya Uganda.”

Atubura imbuto y’ibishyimbo

Shiragahinda ahamya ko ubuhinzi bw’ibishymbo ari bwo bumwinjiriza amafaranga menshi ngo kuburyo adashobora kubureka.

Akomeza avuga ko abahinzi baturanye nawe ariwe ubaha imbuto y’ibishyimbo kuko ayitubura. Ngo ajya muri RAB maze bakamuha imbuto nziza y’ibishyimbo hanyuma nawe akayitera ibyo yejeje agakuramo iby’imbuto aha na bagenzi be b’abahinzi.

Uyu muhinzi wa kijyambere yongeraho ko ahinga ibishyimbo akoresheje ifumbire y’imborera akuye ku nka yoroye. Ngo yongeramo kandi ifumbire y’imvaruganda. Akomeza abwira abandi bahinzi nabo guhinga kijyambere bibanda ku gufumbira ubutaka bwabo.

Agira ati “Ubutumwa naha abahinzi ni uko bakoresha imbuto zizewe, imbuto nziza. Noneho bagakoresha n’amafumbire. Ntibakoreshe amavaruganda gusa, bagakoresha amavaruganda bavanze n’imborera.”

Akomeza abwira abahinzi ko bagomba gukurikiza inama bahabwa n’abashinzwe iby’ubuhinzi mu mienge yabo bityo bagahinga imyaka yabo ku buryo bugezweho.

Ngo kuberako ibiti byo gushingirira ibishyimbo ari bike yifashisha n'imigozi ubundi ibishyimbo bikazamukuraho.
Ngo kuberako ibiti byo gushingirira ibishyimbo ari bike yifashisha n’imigozi ubundi ibishyimbo bikazamukuraho.

Shiragahinda avuga ko ariko usibye kuba yibanda ku guhinga ibishyimbo, ngo sibyo ahinga gusa, ahinga n’ibigori ndetse n’ibirayi akagenda abisimburanya mu mirima ye; nk’uko abihamya.

Akomeza avuga ko kandi hari indwara zikunze kwibasira ibishyimbo zigatuma bitera neza. Zimwe muri izo ndwara ngo harimo iyitwa Akaribata, indwara y’imizi ndetse n’indwara ya cyumya. Avuga ko ariko abashinzwe iby’ubuhinzi bamwegera bakamwereka umuti bityo ibishyimbo bye bikera neza.

Ubuyobozi bukomeza gushishikariza abahinzi kongera umusaruro w’ibihingwa kuri hegitari. Uyu muhinzi nawe avuga ko azakomeza gukurikiza inama abajyanama b’ubuhinzi bamuha bityo akava kuri toni eshatu z’ibishyimbo yezaga kuri hegitari maze akagera kuri toni zirenga enye.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka