Burera: Abaturage barishimira imbuto y’ibishyimbo bahawe na AGRA

Abahinzi bo mu Karere ka Burera bemeza ko imbuto y’ibishyimbo by’imishingiriro bahawe n’umuryango w’ubuhinzi AGRA (Alliance for a Green Revolution Agriculture) wazamuye umusaruro wikuba inshuro eshatu babona amafaranga biteza imbere.

Abaturage bo mu Murenge wa Rusarabuye mu Karere ka Burera bakirije ibyishimo abahagarariye Umuryango AGRA, abashakashatsi n’abatubuzi b’imbuto zitandukanye baje kwirebera uko ubuhinzi bw’imbuto nshya z’ibishyimbo bw’imishingiriro bukorwa n’icyo bwamariye abahinzi.

Muri ako gace basuye kuri uyu wa gatatu tariki 12/11/2014, ibishyimbo bisanzwe bidashingiriwe ni byo bahingaga ariko byakundaga kurwara indwara izwi nka cyumya kandi n’umusaruro byatanga ngo wabaga ari muke cyane.

Kuva mu mwaka wa 2000, Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga ya AGRA cyatangije ubushakashatsi ku moko mashya y’ibishyimbo yihanganira imvura nyinshi n’indwara, imbuto nshya z’imishingiriro zikwirakwizwa mu baturage.

Abayobozi b'umuryango AGRA basuye imirima y'ibishyimbo by'imishingiriro bahaye abaturage mu karere ka Burera.
Abayobozi b’umuryango AGRA basuye imirima y’ibishyimbo by’imishingiriro bahaye abaturage mu karere ka Burera.

Bamwe mu babimburiye abandi mu guhinga imishingiriro bashimagiza ubwiza bwabyo bavuga n’umusaruro ushimishije bitanga kandi bibarinda imirire mibi kuko bikungahaye ku ntungamubiri n’ubutare.

Mukandahiro Odette, amaze imyaka itanu abihinga, agira ati: “Itandukaniro rirahari kuko ibi bishyimbo biba byarakorewe ubushakashatsi ku buryo biduha umusaruro ushimishije. Iyo uhinze ahantu hanini ibi bishyimbo byikuba inshuro nk’eshatu tugereranyije n’ibyo twahingaga. RAB iduha ibishyimbo byakorewe ubushakashatsi bikungahaye no ku myunyu-ngugu nk’ubutare bityo imiryango yacu ikabona indyo yuzuye.”

Ibyo bishyimbo byahawe amazina nka Mwirasi, Nyiramata, Kaki n’andi kubera ubwiza bwabyo, byamaze kugaragara ko bikunzwe n’abantu bafite n’amahoteli kuko ikiro kimwe kigurwa hagati y’amafaranga 500 na 600.

Ntiziyoboza Faustin w’imyaka 47 na we ni umuhinzi w’imishingiriro, ngo uretse inka 10 yakuyemo, hari byinshi abikesha ni byo asobanura agira ati: “Nakuyemo inzu nziza ifite agaciro ka miliyoni nka 25 kandi abana bose bariga. Ndihirira abana batandatu, babiri muri kaminuza n’abandi bane muri secondaire.”

Buri mwero avuga ko yeza nibura toni eshatu, akuramo amafaranga agera kuri miliyoni n’ibihumbi 800.

Amoko atandukanye y'ibishyimbo abaturage ba Burera bemeza ko byabateje imbere.
Amoko atandukanye y’ibishyimbo abaturage ba Burera bemeza ko byabateje imbere.

Umuyobozi wa AGRA wari uyoboye n’itsinda ry’abantu bagera ku 100 ryazengutse uturere dutatu tw’Amajyaruguru basura ibikorwa bw’ubuhinzi ari ko banihera ijisho ubwiza bw’imisozi miremire n’ibiyaga nka Burera na Ruhondo, amagambo yavuye ni ayo gushimira ibyo yiboneye.

Ati: “Ni byiza cyane kuzana aba batubuzi bose bava mu bihugu bitandukanye by’Afurika bakoranye ubwitange hano aho ubutubuzi bwagiriye akamaro kanini cyane abahinzi buhindura imibereho yabo. Hifashishijwe gutubura byatumye bagera ku bishyimbo by’imishingiriro bitarwara kandi bitanga umusaruro mwinshi. Ushobora kubona ko imisozi ya hano hose ifite ibi bishyimbo rwose birashimishije.”

Abahinzi b’ibishyimbo by’imishingiriro bashimangira ko bagira ikibazo cyo kubona ibiti byo kubishingira ariko bari kugerageza gukoresha imishingiriro mike hamwe n’imigozi ibishyimbo bikaba ari yo bikuriraho.

Uru rugendo rwakorewe mu Ntara y’Amajyaruguru by’umwihariko mu Karere ka Burera rwabaye nyuma y’uko aba batubuzi bava mu bihugu 17 by’Afurika n’abashakashatsi bari bamaze iminsi ibiri hano i Kigali mu nama yo gushyiraho ingamba zigamije guteza imbere ubutubuzi bw’imbuto.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka