Ibi babitangarijwe ku wa kane tariki ya 12/03/2015, ubwo mu Murenge wa Ruhunde, mu Karere ka Burera, hatangirizwaga igihembwe cy’ihinga 2015B, bahinga ingano zo mu bwoko bwa “Njoro” kuri hegitari 44.
Akarere ka Burera ni kamwe mu turere two mu Ntara y’Amajyaruguru duhingwamo ingano kandi zigatanga umusaruro mwinshi.
Nubwo ariko abahinzi babonaga uwo musaruro bavuga ko nta soko babonaga, banaribona abacuruzi bakabahenda.
Ikindi kandi ngo n’inganda zo mu Rwanda zitunganya ibikomoka ku ngano ntizemeraga kubagurira kuko bahingaga ingano izo nganda zidakenera mu gukora ifarini nziza ikorwamo imigati.
Munyakaragwe Charles, umwe muri abo baturage, agira ati “Mbere umusaruro twawugurishaga (amafaranga y’u Rwanda) 200, 300 gutyo…zagurwaga n’abashubuzi b’abacuruzi bazijyana hirya no hino, nta bandi ba kure twabonaga.”
Ibyo byatumye ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB) gishakira abo bahinzi imbuto zifuzwa n’izo nganda maze bategura amoko ane y’imbuto arimo iyitwa “Njoro” abahinzi bo mu Karere ka Burera batangiye guhinga.
Zamuhaye Jean Claude, umuyobozi wa RAB mu Ntara y’Amajyaruguru, avuga ko abo bahinzi nibatangira gusarura umusaruro wabo bazajya bawugurisha mu nganda zo mu Rwanda, AZAM na PEMBE, zitunganya ibikomoka ku ngano. Aho ikilo kimwe bazajya bakigurirwa ku mafaranga y’u Rwanda abarirwa muri 400.
Akomeza avuga kandi ko imbuto y’ingano ya “Njoro” itanga umusaruro mwinshi kuko kuri hegitari imwe hera toni eshatu.
Zamuhaye asaba abahinzi b’ingano kujya basarura bagatungamya umusaruro wabo neza; bahurira ingano ku mashitingi kugira ngo hatajyamo amabuye. Kandi baba bamaze guhura bakongera kugenzura bareba ko nta yindi myanda irimo kugira ngo bagurishe umusaruro mwiza.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ntakinezeza nko kubona umusaruro utunga nyirawo maze agakira. aba baturage rero bashyizwe igorora