Bugesera: Mugomba kongera ingufu mu buhinzi kuko bufitiye igihugu akamaro –Dr Mukabaramba

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu Dr. Mukabaramba Alivera arasaba abahinzi kongera amasaha yo gukora kugira ngo ubuhinzi bukomeze kugira uruhare mu bukungu bw’igihugu.

Ibi yabisabye abaturage bo mu Karere ka Bugesera kuwa 05/03/2015 ubwo yifatanyaga nabo mu gutangiza igihembwe cy’ihinga 2015B, igikorwa cyabereye mu murima wa hegitari 20 uhinzemo ibigazi bivamo amamesa uri mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Gashora ku nkengero z’ikiyaga cya Mirayi.

Dr Mukabaramba yasabye abahinzi kongera amasaha yo gukora ngo ubuhinzi burusheho kubateza imbere.
Dr Mukabaramba yasabye abahinzi kongera amasaha yo gukora ngo ubuhinzi burusheho kubateza imbere.

Hategekimana Léonard utuye mu Mudugudu wa Gihanamo mu Kagari ka Buryogo aravuga ko yahisemo guhinga soya kuko habonetse isoko rizajya rigura umusaruro wabo.

Yagize ati “ubu soya isigaye ifite agaciro kuko ikiro baraduha amafaranga 450, ni menshi iyo tugereranyije n’indi myaka nk’ibigori kuko tubihinga maze abacuruzi bakaduhenda”.

Mushimiyimana Louise avuga ko yahisemo guhinga soya kuko ari igihingwa kibyazwa mo ibiribwa by’amoko atandukanye.

Dr Mukabaramba yakanguriye abahinzi gufatanya n'ubuyobozi gushaka uburyo bwo kuhira imyaka igihe ikirere cyaba kibatengushye.
Dr Mukabaramba yakanguriye abahinzi gufatanya n’ubuyobozi gushaka uburyo bwo kuhira imyaka igihe ikirere cyaba kibatengushye.

“Ni igihingwa kibyazwamo ibihingwa byinshi cyane, kuko nkuramo amata, inyama za tofu, isosi, igikoma ndetse n’ibindi bitandukanye bidufasha kurwanya imirire mibi cyane cyane mu bana bacu,” Mushimiyimana.

Dr. Mukabaramba yasabye abahinzi ko bagomba gufatanya n’abayobozi babo maze iyo myaka bakayivomerera ku buryo itazarumba igihe imvura yabuze, ndetse anabasaba kongera amasaha yo gukora kugira ngo ubuhinzi bukomeze guteza imbere ababukora n’igihugu muri rusange.

Ati “ubuhinzi n’ubworozi nibyo byinjiriza igihugu amafaranga menshi kuko angana na 34% kandi bukaba bukorwa n’abanyarwanda benshi bangana na 70%, niyo mpamvu mugomba kongera ingufu mubukora kuko bufitiye igihugu akamaro”.

Abahinzi b'i Bugesera bashyize imbere guhinga soya kuko bafite isoko.
Abahinzi b’i Bugesera bashyize imbere guhinga soya kuko bafite isoko.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko bwihaye intego y’uko buzeza toni 150 za soya muri iki gihembwe, hakaba hamaze guterwa hegitari 1000 mu gihe zizaterwa kuri hegitari 1700.

Abaturage baravuga ko mu bihe gishize bahuye n’indwara yatumye barumbya, ariko ubuyobozi bukabizeza ko bitazongera kubaho kuko babazaniye imbuto ibasha guhangana n’indwara.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka