Mu bihembwe by’ubuhinzi by’uyu mwaka wa 2014 igihingwa cy’imyumbati kibasiwe n’uburwayi bwa Kabore mu karere ka Bugesera ndetse no mu bindi bice bihingwamo iki gihingwa mu Rwanda, inzego zishinzwe ubuhinzi zikomeza kwizeza abahinzi kubashakira imbuto zo guhinga mu gihembwe cya mbere cy’ubuhinzi.
Mu minsi micye ishize akarere ka Bugesera kagerageje kubonera abahinzi imbuto, ariko abaturage bavuga ko ngo itigeze abageraho bose, aho bakomeje gusaba inzego z’ubuhinzi kubashakishiriza imbuto kuko ngo bari barateguye intabire zo guhingamo iki gihingwa none zibereye aho nk’uko bivugwa n’umwe muri abo witwa Karimunda Desire wo mu murenge wa Ruhuha.
Agira ati “kubera imbuto yabaye nke bamwe mu bahinzi bateye imbuto bararuje mu mirima none yatangiye gusara, bivuze ko nta cyo bazasarura”.
Mukarutabana avuga ko bagiye ku murenge gufata imbuto nk’uko bari bayisezeranyijwe ariko ubuyobozi bw’umurenge bukababwira ko nta mbuto ihari.
Ati “ntabwo twareka guhinga imyumbati kuko ari yo idutunze hano muri aka karere kacu kandi ubutaka bwaha bugaragara ko iberanye nabwo nubwo twagize ikibazo cy’indwara yayijemo”.
Hagati aho Nkinzingabo Jean de Dieu ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Bugesera avuga ko imbuto bakomeje kuyishakisha babona nke.
Ati “ku buryo ingeri milliyoni imwe n’ibihumbi maganatanu mirongo icyenda na birindwi ari zo zahawe amatsinda afite ubutaka buhujwe kugira ngo ziyihinge; ariko umwaka utaha ayo matsinda azafasha abandi kubona imbuto aho uhawe imbuto agomba kujya yishyura inshuro ebyiri zayo”.
Nkinzingabo kandi asaba abahinzi babuze imbuto guhinga ibindi bihingwa byiganjemo ibigori na Soya kuko nabyo bifite isoko zirimo inganda zitandukanye, aho guhinga imbuto y’imyumbati irwaye kuko ngo n’ubundi nta musaruro izabaha ari nako kandi abaturage bafite ubushobozi bajya bashakisha n’ahandi babona imbuto nzima bakayigurira.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|