Abatuye Gatsibo barishimira ibyo banki y’isi yabagejejeho

Intumwa za Banki y’isi zasuye ibikorwa bitandukanye mu Karere ka Gatsibo bishyirwa mu bikorwa n’umushinga RSSP ukorera muri minisiteri y’Ubuhinzi n’uborozi uterwa inkunga na banki y’isi.

Izi ntumwa za banki y’isi zasuye amatsinda y’abahinzi borozi aho babahaye ubuhamya bw’uko ubu bamaze kwiteza imbere nyuma y’aho umusaruro wabo wiyongereye kubera gukoresha amaterasi mu mirima yabo no gukorana n’ibigo bicunga imari iciriritse.

Mu basuwe tariki 24/01/2013 harimo amatsinda y’abahinzi borozi bo mu murenge wa Gatsibo aho babahaye ubuhamya bw’ibyo bamaze kugeraho babikesha umushinga RSSP wabafashije kuvugurura ubuhinzi bwabo ubu bakaba basigaye beza byinshi ugereranije nuko bahingaga mbere.

Intumwa za banki y'isi mu ruzinduko mu Murenge wa Gatsibo.
Intumwa za banki y’isi mu ruzinduko mu Murenge wa Gatsibo.

Basuye bamwe mu bahinzi ntangarugero aho baberetse uko bakora uturima tw’igikoni, ubworozi bw’inka basura n’ahakozwe amaterasi mu misozi y’umurenge wa Gatsibo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu, Habarurema Isaie, yatangaje ko izo ntumwa za Banki y’isi zishimiye ibyo basuye cyane cyane ubuhamya bahawe n’abaturage bw’ibyo bamaze kwigezaho.

Madamu nyirandamari Immaculata wo muri koperative y’abahinzi b’ibigori muri Gatsibo avuga ko ibikorwa by’amaterasi n’ibindi bagejejweho n’umushinga RSSP/LWH byahinduye imibereho yabo.

Yagize ati “kubera iyi nkunga twabashije kwibumbira mu makoperative, ubu iyo dusaba unguzanyo muri banki tuyibona bitatugoye”.

Amaterase ahinzeho imbuto y'ibigori.
Amaterase ahinzeho imbuto y’ibigori.

Uretse kuvugurura ubuhinzi abakorana n’umushinga wa RSSP bitabiriye gukorana n’ibigo bicunga imari iciriritse ubu bakaba bizigamye miliyoni 138; nk’uko byasobanuwe na Jean Baptiste Niyitegeka, umuhuzabikorwa w’imishinga RSSP/LWH mu Karere ka Gatsibo.

Kugeza ubu mu Karere ka Gatsibo umushinga wa RSSP/LWH umaze gutunganya amaterasi kuri hagitari 600 hanatewe amashyamba ku buso bwa hegitari 400 ukaba ukorera ku ma site atatu ariyo Gatsibo, Kageyo na Rwimbogo.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka