Abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama bahangayikishijwe n’indwara y’ikivejuru

Abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi bahangayikishijwe n’indwara imaze igihe mu mirima yabo yitwa ikivejuru ku buryo ubu bafite ikibazo gikomeye cy’igabanuka ry’umusaruro w’umuceri.

Abahinzi bavuga ko iyi ndwara izabatera igihombo gikomeye kuko umuceri baba bawutanzeho byinshi bawuhinga, bagasaba abashinzwe ubuhinzi ku rwego rw’Akarere ka Rusizi kwihutisha ubuvugizi bakareba ko nibura haboneka vuba imiti yayirwanya burundu, cyangwa se bakabashakira ubundi bwoko bw’umuceri bushobora guhangana n’iyi ndwara.

Ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Rusizi, Bayizere Marie Alice, avuga ko iyi ndwara aba bahinzi bita ikivejuru iba mu butaka igaterwa n’agakoko kitwa Yellow mottle virus. Umuceri ufashwe n’iyo ndwara igitsinsi cyawo gihinduka umuhondo, umuceri wacyo ukazana ibihuhwe, ntiwinjize amata azavamo imbuto z’umuceri nyawo, bityo umuceri ntuboneke.

Iyo ndwara kandi ngo ntifata ku buryo bumwe. Hari umurima igeramo nyira wo agataha uko yagahinze, hakaba n’uwo igeramo nyirawo akazapfa gusarura na duke.

Bayizere Marie Alice avuga ko iyo ndwara imaze igihe kirekire muri icyo kibaya, nk’igihe cyaba kirenga imyaka 5, ikaba yibasira cyane ubwoko bw’umuceri bwa Mfashingabo, Nerca n’ubundi bwoko bwitwa Jyambere.

Ubundi bwoko na bwo bukunda guhingwa aho mu kibaya cya Bugarama abaturage bita Basomati, uyu ukaba unazwiho guhumura cyane, wo ngo ntushoborwa cyane n’iyi ndwara, gusa wo ukaba ugira ikibazo cyo kuba utororoka cyane nka buriya bwoko bundi, ngo ube watanga umusaruro mwinshi cyane.

Umuceri wo mu ikibaya cya Bugarama wibasiwe n'indwara abaturage bita "ikivejuru".
Umuceri wo mu ikibaya cya Bugarama wibasiwe n’indwara abaturage bita "ikivejuru".

Abaturage bahinga umuceri barimo Murwanashyaka Fidele wo mu murenge wa Bugarama bavuga ko ingaruka z’iyi ndwara zigenda zigaragara kuko muri rusange ubu ngo umusaruro w’umuceri wagabanutse cyane, bakavuga ko imbuto bari bemerewe guhinga hafi ya zose muri icyo kibaya zagaragaje kudahangana n’ubwo burwayi.

Abo bahinzi kandi bavuga ko batemerewe guhinga ubwoko babonye bwose kuko ngo imiterere y’icyo kibaya ituma hari ubwoko budashobora kuhera, kubuhazana rero kukaba kwaba ari ukwikoza ubusa.

Aba bahinzi bavuga ko haba inama nyinshi bakabwirwa ko ikibazo kizwi kandi n’uburyo bwo kugikemura bugiye gushakwa ari ko bagategereza amaso agahera mu kirere n’imiti bapfuye kwifashisha ngo barebe ko hari icyo byatanga na yo ngo ikaba imfabusa kuko ubukana bw’iyo virusi buyirusha ingufu.

Icyakora Bayizerer Marie Alice ushinzwe ubuhizi mu karere ka Rusizi ahumuriza abo bahinzi b’umuceri ababwira ko bamaze kuvugana n’ikigo cy’igihugu cyo guteza imbere ubuhinzi (RAB) bagisaba kubashakira ubundi bwoko bw’umuceri butarwara batangira kugerageza, bakaba babuhaye abaturage bakabutera.

Gusa ngo byose bikorwa habanje gukorwa ubushakashatsi bwimbitse, ngo ntibipfa guhubukirwa, ari na y o mpamvu nyuma y’ubushakashatsi RAB na yo yemeye ko igiye kohereza ubundi bwoko ikeka ko bwahangana n’iyo virus, ngo irebe ko hari icyo byatanga.

Ikindi ngo kigorana ni uko iki kibaya cya Bugarama gifite umwihariko wo kuba umuceri uhahingwa udapfa kwera mu bishanga byose, kuko nk’uyu wa Mfashingabo utawujyana nk’i Gihundwe ngo uhabe, abaturage bakaba batemerewe guhingamo imbuto babonye yose , keretse iyo RAB yamaze gukorera ubushakashatsi bwimbitse ikabona ko yahaba kandi yatanga koko umusaruro uhagije kuri kano gace kose ukenewemo.

Iyi ndwara ivuzwe mu gihe inganda zigera kuri 5 zitunganya uyu muceri wo mu kibaya cya Bugarama zagaragazaga ikibazo cyo kutabasha gukora ibihe byose kubera umuceri utunganywa ukiri muke cyane, ubukana bw’iyi ndwara rero bukaba bwatuma ikibazo kirushaho gukara igihe kidafatiwe ingamba hakiri kare.

Ikibaya cy’umuceri cya Bugarama gifite ubuso bungana na hegitari 1650 gihingwamo umuceri mwinshi cyane, umuntu akaba atabura kuvuga ko ari ikigega cy’iguhugu mu byerekeranye n’ubuhinzi bw’umuceri.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mwibagiwe ko saison A2020uburyo umusaruro w’ abahinzi ba BUGARAMA twahombye miriyoni hafi145 ugereranyije igiciro twahawe cy 297fr mugihe Nyamasheke yahahawe320fr muzi ukuntu umuceri wa Bugarama urusha uburyohe uwa NYAMASHEKE Moyor yabazwa icyo kibazo agasubiza ko Nyamasheke itari Rusizi mutubarize izo miriyoni zarengeye he ataba ari mu mifuka yabamwe

alias john yanditse ku itariki ya: 14-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka