AJEMAC irateganya gutanga imibyare y’insina 6000 mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi bw’urutoki
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Urubyiruko rikora ku Buhinzi (AJEMAC) mu murenge wa Rubengera, akarere ka Karongi, bwatangiye guteza imbere ubuhinzi bw’urutoki binyuze muri gahunda bise macro propagation.
Uburyo bwo gukwirakwiza imibyare y’insina zitanga umusaruro mu bahinzi ku buryo bateganya gutanga isaga 6000.
Umuhuzabikorwa wa AJEMAC, Mutuyima Jean Claude, avuga ko ari gahunda yo kuzana udushya mu mikorere y’ubuhinzi yabo isanzwe, bagamije kuzamura ubukungu bw’abanyamuryango bakorera mu matsinda kandi n’abandi bashaka kuza muri iyo gahunda bashobora kuza.
Mu rwego rwo guhanga udushya, AJEMAC yanakoze imashini ikoreshwa mu kuhira imyaka mu gihe cy’izuba yabahesheje igihembo cya gatatu mu rwego rw’igihugu.
Iyo mashini icometseho umupira w’amazi bashyira mu mugezi, ubundi umuntu akayinyongesha amaguru ikazamura amazi ajya kuhira imyaka imusozi. Imashini igura ibihumbi 70, abahinzi bo mu mirenge ya Bwishyura, Gitesi na Burunga baraziguze batangira kuzikoresha, ariko abakorana na AJEMAC bazihabwa ku buntu mu rwego rwo kubafasha kongera umusaruro.
Iyo barangije akazi, abanyamuryango ba AJEMAC bafite na gahunda ya siporo n’imyidagaduro mu bantu b’ingeri zose. Hari abakora amasiganwa y’abantu basheshe akanguhe, abagore n’abakobwa bagakina ruhago, abandi bagasiganwa bagenda bihuta ku maguru mu rwego rwo gufasha abanyamuryango kugira ubuzima buzira umuze.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|