Wakora iki ngo urinde imbuto zawe udusimba tuzangiza zigahunguka?

Ibihingwa byeraho imbuto nka avoka, zikunze guhura n’indwara y’agasimba gatera utubuye mu rubuto (Amblypelta Lutenscens cyangwa Amblypelta Anitida) bigatuma intoya zihunguka naho inkuru zikabora.

Imbuto za avoka n'izindi zirumwe n'ako gasimba zirangirika bigatuma zihunguka izindi zikabora
Imbuto za avoka n’izindi zirumwe n’ako gasimba zirangirika bigatuma zihunguka izindi zikabora

Imbuto zikunze kurumwa n’utwo dusimba ni avoka, amapapayi, macadamia, imyembe, hari kandi imyumbati n’ibishyimbo.

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi (RAB) kuri Sitasiyo ya Nyagatare, Kagwa Evalde, avuga ko bimwe mu bimenyetso by’iyo ndwara ari uko udusimba dukuru n’utukiri dutoya turuma urubuto tukanyunyuza amazi.

Avuga ko utwo dusimba dukunze gufata amoko y’imbuto afite igishishwa cyoroshye kandi gito nk’ubwoko bwa Avoka bwa (Fuerte).

Kugira ngo umenye ko umurima w’imbuto zawe wafashwe ni uko utubuto dutangira guhunguka iyo zikomerekejwe n’utwo dusimba.

Kagwa avuga ko imbuto zikuze zo ziguma ku giti ariko mu gihe zarumwe n’utwo dusimba zikagaragaza ibimenyetso bikurikira:

Hari ibikomere binyenya amazi agahinduka nk’ifu y’umweru iyo amaze kumuka.

Ati “Ubundi urubuto rusadukira aho agasimba kanyunyuje bigakora igikomere ku buryo bw’inyenyeri, ibikomere byatewe n’utwo dusimba biba intandaro yo kubora biterwa n’uduhumyo”.

Avuga kandi ko aho agasimba kariye ntihagaragare inyuma hagaragara imbere mu rubuto, iyo rutonoye cyane cyane ku moko afite igishishwa gikomeye nka Hass.

Uko avoka yarumwe n'ako gasimba iba imeze, izamo utubuye imbere
Uko avoka yarumwe n’ako gasimba iba imeze, izamo utubuye imbere

Ngo aho agasimba gakomerekeje harakomera hakamera nk’utubuye tugaragara munsi y’igishishwa.

Umuyobozi wa RAB Sitasiyo ya Nyagatare avuga ko utwo dusimba twakwirindwa ahanini umuhinzi asura umurima we cyane cyane guhera ku rurabo kugera mu isarura.

Umuhinzi kandi agomba kugenzura aho udusimba twariye cyangwa niba imbuto zikiri ntoya zirimo guhunguka.

Hari kandi gukata ibiti kugira ngo ugabanye aho udusimba twihisha, ndetse bikaba byanoroha gutera imiti.

Guhitamo amoko yihanganira ako gasimba cyane cyane afite igishishwa gikomeye nka Hass kuri Avoka.

Hari kandi gukuraho ibindi bimera bishobora kuba indiri y’utwo dusimba hafi y’Avoka.

Mu gihe umuhinzi abonye ko afite utwo dusimba mu murima we atera umuti wa Lepidex 500.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka